Ibihugu byombi bifashijwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Turukiya byemeranyijwe ko ibinyampeke byo muri Ukraine bigmba koherezwa mu mahanga binyuze mu Nyanja y’Umukara.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yatangaje kuri uyu wa Mbere ko ashima intambwe yatewe yatumye icyiciro cya mbere kibasha koherezwa kinyujijwe ku cyambu cya Odesa kuva aho u Burusiya butereye Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka.
Yagize ati “Ni umunsi w’ubutabazi ku isi cyane cyane ku nshuti zacu zo mu Burasirazuba bwo Hagati, Aziya na Afurika, kubera ko ibinyampeke bya mbere byo muri Ukraine byavuye muri Odesa nyuma y’amezi menshi u Burusiya bubyimye inzira.”
Yavuze ko Ukraine yiyemeje kuba umufatanyabikorwa wizewe kandi ari ko izakomeza mu gihe u Burusiya bwakubahiriza ibibureba muri aya amasezerano.
Ibyo binyampeke bigera kuri toni ibihumbi 26 z’ibigori byoherejwe mu Mujyi wa Tripoli muri Liban ariko biteganyijwe ko bibanza gukorerwa igenzura muri Istanbul kuri uyu wa Kabiri bikabona gukomeza urugendo.
Kuba ibinyampeke byo muri Ukraine bitabashaga kuva mu gihugu uhereye igihe u Burusiya bwashoreje intambara ku wa 24 Gashyantare 2022, byatumye ababarirwa muri za miliyoni ku isi bugarizwa n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa.
Amasezerano hagati y’u Burusiya na Ukraine yabereye i Istanboul muri Turukiya. Biteganyijwe ko azamara iminsi 120, agakurikiranwa na Turukiya, Umuryango w’Abibumbye, u Burusiya na Ukraine aho buri rwego ruzaba ruhagarariwe. Azaba ashobora kuvugururwa mu gihe impande zombi zaba zibyemeranywaho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!