Ibintu byahinduye isura muri Korea ya Ruguru, mushiki wa Kim Jong Un akomeje kuzamurwa mu ntera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2020 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Mushiki wa Kim Jong Un, Perezida wa Korea ya Ruguru, biravugwa ko ari we ufata ibyemezo bya politiki mu bigo bikomeye byo muri iki gihugu, ibintu bikomeje gutera urujijo kuri gahunda musaza we ashyize imbere.

Nta kintu na kimwe Korea ya Ruguru iravuga kuri iyi ngingo, gusa ababikurikiranira hafi basobanura ko mu gihe byaba ari ukuri, Kim Yo Jong, yaba ari we muntu wa kabiri ukomeye mu gihugu.

Minisitiri w’Ingabo wa Korea y’Epfo, Jeong Kyeong-doo, yatangaje ko Kim Yo Jong bishoboka ko ariwe uyobora Ishami rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza mu Ishyaka ry’Abakozi (WPK) riri ku butegetsi muri iki gihugu.

Ni ryo shami rishinzwe gushyira mu myanya ya politiki abayobozi muri iki gihugu ndetse n’izindi nshingano zikomeye mu mibereho y’igihugu.

Rishinzwe kugenzura imikorere y’abanyamuryango ba WPK bagera kuri miliyoni eshatu, ku buryo bose baba ari abantu bumvira Perezida Kim Jong Un kandi bakurikiza amategeko yose ya Korea ya Ruguru.

Kim Yo Jong hashize imyaka myinshi ari umuntu w’umwizerwa wa musaza we. Yari umwe mu bantu bakora ibikorwa by’icengezamatwara mu ishyaka riri ku butegetsi.

Mu Ukuboza 2019, Kim Yo-jong yahawe inshingano zikomeye mu buyobozi bwa Korea ya Ruguru. Ni inshingano zimuha ubushobozi nk’ubwa Visi-Perezida w’iki gihugu.

Abasesenguzi bavuga ko aramutse asimbuye musaza we, nta mpinduka na nke zagaragara mu miyoborere ya Korea ya Ruguru, isanzwe idacara uwaka n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abanyaburayi.

Menya byinshi kuri uyu mugore uhabwa amahirwe yo kuyobora Korea ya Ruguru

Abasesenguzi bavuga ko Kim Yo-jong aramutse asimbuye musaza we, nta mpinduka na nke zagaragara mu miyoborere ya Korey ya Ruguru
Mu Ukuboza 2019, Kim Yo-jong yahawe inshingano zimuha ubushobozi nk’ubwa Visi-Perezida wa Korea ya Ruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .