00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bikomeje kudogera mu Burasirazuba bwa RDC (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 September 2024 saa 10:58
Yasuwe :

Tariki ya 31 Nyakanga 2024, intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku rwego rw’abaminisitiri, iz’u Rwanda na Angola zahuriye i Luanda, mu nama yiga ku buryo amahoro n’umutekano byagaruka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko.

Icyo gihe bafashe umwanzuro usaba impande zishyamiranye guhagarika imirwano guhera tariki ya 4 Kanama 2024. Abarebwa n’uyu mwanzuro ni ihuriro ry’imitwe y’ingabo rya Leta ya RDC ririmo ingabo z’iki gihugu, imitwe ya Wazalendo, FDLR n’abacancuro n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Icyakoze guhera tariki ya 8 Nzeri 2024 ntabwo impande zishyamiranye zakomeje kubahiriza agahenge kuko muri teritwari ya Masisi na Rutshuru hubuye imirwano hagati ya M23 n’imitwe ya Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya RDC mu buryo bw’imibereho n’ibikoresho.

Kurikira ikiganiro Tubijye imuzi usobanukirwe uko ibintu byifashe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .