00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibinini byo gukuramo inda biri kugurwa nk’amasuka muri Amerika

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 6 July 2022 saa 01:26
Yasuwe :

Nyuma y’uko Urukiko rw’ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rukuyeho itegeko ryemereraga abagore n’abakobwa gukuramo inda, abagore n’abakobwa benshi bari kwitabaza abacururiza kuri internet mu kubona ibinini bikuramo inda.

Nyuma y’icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ikirenga, izi mbuga zicururiza imiti itandukanye kuri internet zagaragaje ko zasuwe n’abantu bageze kuri miliyoni 5.3 mu kwezi kumwe gusa.

Ubushakashatsi bwakozwe na Similarweb data, bwagaragaje kandi ko inyungu yabo yazamutseho 456% igihe icyemezo cyatangazwaga muri Gicurasi, muri Kamena inyungu yiyongeraho 20%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ku ya 24 Kamena, umunsi icyemezo cyashyizwe ahagaragara, abasuye urubuga bagera kuri 436.727, byiyongereyeho 2,585% guhera ku munsi wabanjirije uwo, bukeye abasuye urubuga biyongereyeho 50%.

Muri abo bacuriruza bifashishije internet harimo imbuga nka Choix, Hey Jane na Just the Pill. Izi mbuga zitamaze igihe kirekire, zatangiye zifite intego yo gufasha abagore batandukanye kubasha kubona imiti bakeneye byihuse kandi byoroshye.

Kuva icyemezo cyo kubuza abagore n’abakobwa gukuramo inda gitangarijwe rubanda, urubuga Choix rwasuwe n’abantu benshi kuko biyongereyeho 600%. Ubusanzwe ku munsi bacuruza ibinini biri hagati ya 20 na 25 ariko nyuma yaho ku munsi bacuruzaga ibinini 260 ku munsi.

Iki kinini cyo gukuramo inda cyemejwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FDA, muri 2000, ni ikinini kirimo imiti ibiri mifepristone na misoprostol, iyi miti inakoreshwa mu kuvura izindi ndwara.

Umuyobozi mukuru mu bijyanye no kuvura abantu muri Just The pill, Dr. Julie Amaon yabwiye ikinyamakuru CNN ko ko bifuza kuzageza ibi binini ku bantu bose babikeneye kuko aricyo biyemeje.

Yazuve ko bagiye gutangiza ivuriro ryimukanwa cyangwa se imodoka izajya igenda mu duce dutandukanye (mobile clinic) kugira ngo borohereze abantu bazajya bakenera ubufasha bwabo.

Abanyamerikakazi bari kwihutira kugura ibinini byo gukuramo inda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .