Ni umwanzuro watangajwe binyuze mu itangazo ryanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa 13 Gicurasi 2025.
Ryagiraga riti “Inama zose z’imitwe ya politike zirahagaritswe ahantu hose mu gihugu.”
Uyu mwanzuro wo guhagarika imitwe ya Politike wemejwe na Perezida w’Inzibacyuho wa Mali, Général Assimi Goïta, wagiye ku buyobozi nyuma y’ihirikwa rya Ibrahim Boubacar Keïta ryabaye mu 2020.
Byari biteganyijwe ko inzibacyuho irangirana na Gashyantare 2024 ariko nta matora yigeze ategurwa muri iki gihugu.
Ni icyemezo cyafashwe nko kunaniza kunaniza imitwe itandukanye yakunze kugaragaza ko hashyirwaho ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi.
Kugeza ubu ntabwo haratangazwa igihe amatora yo gushyiraho ubutegetsi bunyuze mu matora azabera, bikavugwa ko Gen Goïta ashobora kuzageza mu 2030.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!