Ibikoresho bikozwe mu magufa byabayeho kera cyane mu Burayi, byavumbuwe mu Bwongereza

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 15 Kanama 2020 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu mateka y’ibisigaratongo (archeologists), batangaje ko bamaze kuvumbura ibikoresho bikozwe mu magufa, bivugwa ko ari byo byabayeho kera cyane mu Burayi.

Ibi bikoresho byavumbuwe mu gace kazwi nka Boxgrove kabarizwa muri West Sussex mu Bwongereza.

Aka gace kanakorewemo ubucukuzi hashakishwa ibisigaratongo ahagana mu myaka ya 1980 na 1990.

Nk’uko aba bashakashatsi babitangaje, ngo ibi bikoresho byifashishwaga mu kubaga ifarashi zapfuye kuko aka gace kari ibagiro ryazo. Ahantu byasanzwe, abashakashatsi bavuga ko bigaragara ko hari abantu bageze ku munani bari bafite imishyo yo kubagisha, n’abandi bari hagati ya 30 na 40 babamurikiraga.

Boxgrove ni ko gace kamaze kuvumburwamo ibikoresho bikoze mu mabuye n’amagufa mu Bwongerereza byaba byarabayeho mu myaka 500,000 ishize.

Aya magufwa y’ibinyabuzima yahavumbuwe, harimo n’ay’inyamaswa zo mu muryango wa Homo heidelbergensis, bikekwa ko ari zo abantu bakomokaho.

Dr Matthew Pope uyoboye itsinda ry’aba bashakashatsi baturutse muri University College London, ishuri ryigisha ubumenyi ku bisigaratongo (Institute of Archaeology), yabyise amahirwe y’imbonekarimwe.

Yagize ati ”Aya yari amahirwe adasanzwe kubona ahantu heza dukorera ubushakashatsi cyane ko hasigajwe inyuma no kuba ibinyabuzima byarahashize; nyuma y’uko habereye ibagiro ry’ifarashi. Ubu hahindutse itongo.”

Ifarashi zari zifite umumaro munini urenze uwo kuba ziribwa, kuko ubusesenguzi ku magufa bwakozwe na Simon Parfitt, wigisha muri University College London (UCL) na Dr Silvia Bello ukora mu nzu ndangamurage y’amateka karemano i Londres, bwagaragaje ko amagufa yazo menshi yakoreshejwe mu gukora ibikoresho by’ibanze abakurambere bakeneraga.

Dr Silvia Bello kandi yongeraho ko ibi ari ikimenyetso cy’uko mu mibereho y’ikiremwamuntu kuva kera cyashoboraga gutunganya ibikomoka ku nyamaswa, kigakoramo ibikoresho nkenerwa.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byamuritswe mu gitabo cyiswe The Horse Butchery Site.

Ibikoresho bikozwe mu magufa byabayeho kera cyane mu Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .