Ni ibintu bitamenyerewe kubona inyandiko nk’izo ahantu habonetse hose. Zikibonwa ntabwo byahise bitangazwa kuko byagombaga kubangamira amatora cyane ko inyandiko nk’izi bivugwa ko zirimo amabanga y’igihugu zitagakwiye kuba ziri aho ari ho hose.
Inyandiko z’abayobozi bakuru muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ziba zigomba kubikwa mu rwego rushinzwe ishyinguranyandiko cyangwa ahandi harindiwe umutekano.
Kugeza ubu hashyizweho Robert Hur nk’umushinjacyaha wihariye ugomba gukora iperereza kuri izo nyandiko kugira ngo hamenyekane ibyazo dore ko zikomeje guteza urujijo hakekwa ko hari ibyahishwe.
Bimwe mu bibazo biri kwibazwa n’ubu Perezida Biden atarasubiza, harimo ibikubiye muri izo nyandiko. Perezida Biden yagaragaje ko yumvise ibyazo ariko atazi ibizikubiyemo ndetse ko yatunguwe no kumva ko zabonywe iwe ndetse no mu biro yakoreshaga ubwo yari Visi Perezida.
Uwahaye amakuru CNN yayibwiye ko zishobora kuba zirimo amabanga ku bihugu nka Ukraine, u Bwongereza gusa ngo harimo n’izisanzwe zavugaga ku rupfu rw’umuhungu wa Perezida Biden, Beau Biden wapfuye mu 2015, gusa ibyo byose biracyari mu cyuka nta makuru y’impamo aragaragazwa.
Ikindi gikomeje gutera urujijo ni uwari ufite uburenganzira kuri zo kuko ubusanzwe hari urwego mu biro by’umukuru w’igihugu, rushinzwe kwita ku buyobozi busoje manda n’inyandiko zabwo zigasohorwa ndetse rugaha ikaze ubugiyeho, ku buryo hagombaga kumenya aho ziri n’ibikubiyemo.
Biracyari amayobera ku bijyanye n’uwahawe izi nyandiko ndetse n’uwari uzi aho ziri cyane ko zavumbuwe n’abanyamategeko ba Biden mu bice bitandukanye hakibazwa uwari ufite ububasha bw’ahantu zabonywe.
Ni ibibazo byiyongera ku bindi bijyanye n’impamvu iza mbere zikimara kuvumburwa mu Ugushyingo umwaka ushize bitigeze bimenyekana bigakomeza kugirwa ibanga n’ubwo havuzwe ko zahise zishyirwa urwego rw’igihugu rw’ishyinguranyandiko ariko byasabye ko amatora arangira ubundi zikajya hanze na bwo bikozwe n’itangazamakuru zazibonye zikazisakaza.
Icyiyongera ku bikomeje kwibazwa ni ibihano bishobora gufatirwa Perezida Biden n’itsinda rye mu gihe hasangwa bari bazi ibijyanye n’izi nyandiko kuko kunyanyagiza inyandiko zirimo amabanga akomeye ya Leta bigakorwa ku bushake, ari icyaha gikomeye cyane kuko bishobora gushyira umutekano w’igihugu mu bibazo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!