Biraye mu muhanda Trump yari amaze kunyuramo ajya ku kibuga akiniramo umukino wa golf, maze bagenda bavuga ko bamaganye ukwibwa amajwi kwakorewe umukandida wabo.
Mu matora yo ku itariki 3 Ugushyingo, umu-democrate Joe Biden yatsinze Umu-Republicain Donald Trump. Mu majwi 520 y’abahagarariye abatora, Joe Biden yagize 306 kuri 270 yasabwaga kugira ngo atorwe.
Joe Biden yanaciye agahigo ko gutsinda muri Leta ya Georgia mu gihe kuva mu mwaka wa 1992 nta mu-democrate wari warigeze ahakura insinzi.
Nubwo bimeze bityo ariko Trump ntiyigeze yemera ko yatsinzwe amatora, ahubwo we yavuze ko yibwe amajwi ndetse agaragaza ko agiye kwifashisha urukiko rw’ikirenga rukamurenganura.
Abigaragambya rero na bo bashyigikiye Trump, baremeza ko ari we watsinze amatora. Bigaragambirizaga hafi y’ibiro by’umukuru w’igihugu berekeza ku rukiko rw’ikirenga, bafite ibitambaro byanditseho ngo “Muhagarike kwiba” n’ibindi byanditseho ngo “Trump 2020”.
Donald Trump mu kwerekana ko ashyigikiye abigaragambya, yabanyuzeho aherekejwe n’imodoka nyinshi, arahagarara arabapepera ndetse afata amashusho yabo bigaragambya ayashyira ku rukuta rwe rwa twitter.
Iyi myigaragambyo ije mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihangayikishijwe n’umubare munini w’abantu barimo kwicwa na Coronavirus, bikaba biteye impungenge ko bishobora kongera umubare w’abayandura.
BBC yanditse ko mu masaha 24 abantu 180,000 muri Amerika bamaze kwandura iki cyorezo ndetse abasaga 1,400 bamaze gupfa mu munsi umwe bishwe na Covid 19.
Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, abashinzwe amatora muri Leta zunze ubumwe za Amerika bo bagaragaje ko ahubwo aya matora ari yo ya mbere yabaye mu buryo bwizewe mu mateka ya Amerika.
Umuvugizi w’Ibiro by’umukuru w’igihugu, Kayleigh McEnany, yatangaje ko Trump yizeye ko azakomeza kuba perezida kugeza arangije manda ye ya kabiri. Gusa igitutu cy’abamagana iyi myumvire ya Trump kiragenda kigaragara mu buryo bweruye.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!