Ku wa 19 ni bwo hamenyekanye amakuru ko Raisi w’imyaka 63 yaguye mu mpanuka ya kajugujugu, ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amir-Abdollahian n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu batandatu ba Iran.
Ni indege yaguye mu bice by’icyaro cyo mu misozi yo mu Ntara y’Uburasirazuba bwa Azerbaijan.
Biteganyijwe ko umuhango wo gusezera kuri Raisi uratangizwa n’Umuyobozi w’ikirenga muri Iran, Ayatollah Ali Khamenei.
Amasengesho yo kumusezeraho arabera i Tehran imbere y’isanduku irimo umurambo w’uyu muyobozi iraba ipfukishijwe ibendera ry’igihugu, ahazwi nka ’Azadi Square’ hagenewe guhurira abantu benshi.
Ubuyobozi bwa Iran bwabujije abaturage bose kutigera na rimwe bagerageza ibijyanye n’imyigaragambyo cyangwa ngo bagire amagambo mabi y’ibitutsi bashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mujyi hose abaturage bashyizemo ibitambaro byanditseho amagambo aha icyubahiro Perezida Raisi, bakavuga ko yahowe akazi ke n’andi menshi.
AFP yanditse ko abaturage benshi bakiriye ubutumwa ko nta n’usigaye abaturage bose bagomba kujya guherekeza uyu muyobozi wabo bakundaga cyane.
Ni umuhango kandi biteganyijwe ko uritabirwa n’abayobozi batandukanye bo mu bihugu by’inshuti za Iran.
Biteganyijwe ko nyuma yo kumusezeraho, Umurambo wa Raisi urajyanwa mu Ntara ya Khorasan y’Amajyepfo mbere ko kujyanwa mu rugo rwe ruherereye mu Mujyi wa Mashhad uherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Iran.
Biteganyijwe kandi ko azashyingurwa ku mugoroba wo ku wa 23 Gicurasi 2024 muri uwo mujyi. Kugeza ubu hashyizweho icyunamo cy’iminsi itanu mu gihugu hose cyo kumuzirikana no kwibuka ubuzima bwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!