ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi Netanyahu na Gallant tariki ya 21 Ugushyingo 2024, isobanura ko bakurikiranyweho ibyaha by’intambara byakorewe mu ntara ya Gaza kuva mu Ukwakira 2023 kugeza muri Gicurasi 2024.
Ni icyemezo Netanyahu yamaganye, avuga ko kigaragaza urwango uru rukiko rufitiye Abisiraheli, kandi ko nta gaciro Israel igiha. Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zanenze uru rukiko, zigaragaza ko ibitero by’ingabo za Israel muri Gaza bigamije kubungabunga umutekano w’igihugu cyazo.
Ibihugu by’i Burayi byasinye amasezerano ya Roma agenga imikorere ya ICC: u Buholandi, u Busuwisi, Ireland, u Butaliyani, Suède, u Bubiligi n’u Bwongereza, byemeje ko byiteguye guta muri yombi Netanyahu na Gallant mu gihe babikandagiramo.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko ubusanzwe igihugu cye kitigeze gishyira mu bikorwa icyemezo cya ICC cyo gufunga umuntu kubera ko nta washyiriweho izi mpapuro wakigezemo.
Starmer yasobanuye ko kuri iyi nshuro, u Bwongereza bwiteguye kubahiriza icyemezo cyo gufunga Netanyahu na Gallant, ati “U Bwongereza buzahora bwubahiriza ibyo busabwa n’amategeko nk’uko bigenwa n’itegeko ryo mu gihugu n’itegeko mpuzamahanga.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, Christophe Lemoine, yaciye amarenga ko igihugu cye gishobora kubahiriza icyemezo cya ICC, gusa ngo ni “ikibazo cy’ubutabera kigoye”.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock, yatangaje ko igihugu cye cyubahiriza amategeko yose, bityo ko kiri gusuzuma niba gishobora kubahiriza icyemezo cya ICC cyo guta muri yombi Netanyahu na Gallant.
Baerbock yagize ati “Twubahiriza itegeko ku rwego rw’igihugu, urw’u Burayi no ku rwego mpuzamahanga. Ni yo mpamvu turi gusuzuma icyo iki cyemezo mpuzamahanga gisobanuye kuri twebwe.”
Icyakoze, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Budage, Steffen Hebestreit, yaciye amarenga ko uruhare igihugu cyabo cyagize mu mateka y’Abisira ashobora gutuma kitubahiriza icyemezo cya ICC.
Hebestreit wakomozaga kuri jenoside Abanazi bakoreye Abayahudi, yagize ati “Hari umumaro wa ICC dushyigikiye ariko ku rundi ruhande hari uruhare dufite mu mateka.”
Umugaba Mukuru wa Hamas, Ibrahim al-Masri, na we yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, ashinjwa uruhare mu byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu uyu mutwe wakoreye Abisirayeli. ICC yasobanuye ko Ubushinjacyaha bwayo bukomeje iperereza ku byaha biri gukorwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!