00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu byasabwe ubufatanye mu guhangana n’ubushyuhe bukabije ku Isi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 November 2024 saa 04:24
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya imihindagurikire y’ibihe, Simon Stiell, yasabye amahanga ubufatanye mu guhangana n’ubushyuhe bukabike buri kwiyongera ku Isi.

Raporo y’ishami rya Loni rishinzwe iteganyagihe, VMO, igaragaza ko ku kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2024, Isi yaranzwe n’ubushyuhe bukabije, kandi ko hari ibyago by’uko uyu mwaka ari wo warangwa n’ubushyuhe bwinshi kurusha indi myaka.

Iyi raporo yamurikiwe mu mujyi wa Baku muri Azerbaijan kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2024, ubwo hatangizwaga inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, COP29.

Stiell yagaragaje ko mu gihe bibiri bya gatatu by’ibihugu biri ku Isi bitagabanya byihuse imyuka ihumanya ikirere, buri gihugu “kizishyura ikiguzi kiremereye.” Abona ko hakwiye ishoramari rishya rifasha ibihugu kurengera ikirere.

Yagize ati “Twemeranye ku gitekerezo cy’uko ishoramari ku kirere ari ubugiraneza. Intego nshya y’ishoramari ku kirere iri mu nyungu bwite za buri gihugu, harimo ikinini cyane n’igikize cyane.”

Yagaragaje ko mu gihe ubushyuhe bwiyongera, ibihugu na byo bikwiye kongera imbaraga mu mishinga y’ingufu zisukuye n’ibikorwaremezo birengera ibudukikije, bigabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bihumanya ikirere.

Yagize ati “Ukwimukira ku ngufu zisukuye n’ubudahangarwa bw’ikirere ntabwo bikwiye guhagarara. Umurimo wacu ni ukongera imbaraga no gukora ibishoboka kugira ngo inyungu zivamo zisaranganywe ibihugu byose n’abantu bose.”

Biteganyijwe ko iyi nama izarangira tariki 22 Ugushyingo 2024, aho izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango w’Abibumbye.

Simon Stiell yavuze ko hakenewe ishoramari rishya rirengera ikirere
Iyi nama iraba kuva kuri uyu wa 11 kugeza ku wa 22 Ugushyingo 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .