Ni umwaka bizihiza buri gihe nyuma y’iminsi ibindi bice byo ku isi byinjiye mu mwaka mushya, ukarangwa n’ibirori ndetse n’imyiteguro imara iminsi.
Uyu mwaka ushingiye kuri gakondo y’abatuye ibihugu byo muri Aziya nk’u Bushinwa, uhabwa izina bitewe n’inyamaswa igezweho mu ruhererekane rw’inyamaswa 12 zigomba gukurikirana . Uyu mwaka witiriwe urukwavu.
Ibirori mu bihugu nk’u Bushinwa, Indonesia, Philippines n’ahandi byatangiye muri iki cyumweru, bikazamara iminsi hafi irindwi.
Ni umwanya wo kongera guhura no kwishima ku miryango iba imaze umwaka idahura, bakishimira ibyo bagezeho, basaba n’imigisha ngo umwaka binjiyemo uzababere mwiza.
Nko mu Bushinwa ni umwaka udasanzwe kuko uje nyuma y’imyaka itatu benshi batabasha kwishimira umwaka mushya, kubera ingamba zari zarashyizweho zo kwirinda Covid-19.
Ibirori byo kuwizihiza bizamara iminsi 16 uhereye tariki 21 kugeza tariki 27 Mutarama 2023. Mu Bushinwa, iminsi irindwi izashira hari ibiruhuko hirya no hino mu gihugu.
Abashinwa bemera ko gutangira kwizihiza umwaka mushya byatangijwe n’Imana nkuru, Umwami w’Abami Jade ufatwa nk’Imana y’ijuru mu myemerere y’abatuye icyo gihugu.
Mu gihe cye yabaye umugenga w’izindi mana, ategeka isi n’ibiri mu nda yayo ndetse n’isanzure.
Hari inyamaswa 12 zemerewe kwitirirwa umwaka mu Bushinwa, nazo zifite inkomoko ku Mwami w’Abami Jade. Bivugwa ko umunsi umwe ubwo yari yizihije isabukuru y’amavuko, yatumijeho inyamaswa zose zo ku isi ngo zijye mu marushanwa yo kwiruka.
Inyamaswa 12 nizo zitabiriye amarushanwa, zirasiganwa, hanyuma umwanya zabonye akaba ari wo uzajya ukurikizwa zitirirwa umwaka runaka.
Imbeba ni yo yaje mbere, hakurikiraho inka, igisamagwe, urukwavu, dragon, inzoka, indogobe, intama, inkende, isake, imbwa, hasoza ingurube.
Aya ni amwe mu mafoto y’uburyo umwaka mushya w’urukwavu uri kwizihizwa hirya no hino ku Isi

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!