Ibihugu bya Afurika byatangiye gufatanya mu gushaka urukingo rwa Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangije ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gushakira hamwe urukingo rwa Coronavirus.

Uwo mwanzuro ugamije gushakisha inkingo nibura icumi zashyirwa mu cyiciro cyo kugeragezwa mu gihe cya vuba.

Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika, Africa CDC, ni cyo kizayobora icyo gikorwa.

Gushakisha uru rukingo bizagirwamo uruhare n’inzobere mpuzamahanga, abaterankunga n’indi miryango nyafurika. Mu gihe amagerageza azaba arangiye urukingo rukemezwa, ruzahita rutangira gukoreshwa.

AU yatangaje ko kubona urukingo arwibwo buryo bwonyine buzafasha Afurika gutsinda Coronavirus, bikazafasha kubura umushinga wo kwihuza k’uwo mugabane.

Ibihugu birimo Afurika y’Epfo na Misiri nibyo byatangije amagerageza y’urukingo rwa Coronavirus.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .