Ukraine yavuze inshuro nyinshi ko uburyo bwonyine bwayifasha muri ibi bihe irimo ari uko yakwakirwa muri NATO, gusa iki cyifuzo ntabwo gihuriweho n’ibihugu bigize uwo muryango.
Iki gihugu kandi cyavuze ko cyifuza kwakirwa mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ariko ibihugu nka Hongrie byateye utwatsi icyo cyifuzo, mu gihe ibihugu nk’u Budage nabyo byagaragaje impungenge.
Indi ngingo itumvikanwaho ni ijyanye no kohereza ingabo za EU muri Ukraine. Iki ni igitekerezo cyazanywe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, ariko giterwa utwatsi n’ibindi bihugu, mu gihe u Burusiya nabwo bwavuze ko budashyigikiye kimwe muri ibi byifuzo.
EU iri kurwana n’igihe dore ko iri kwitegura gufasha Ukraine ariko nta nkunga ya Amerika itanzwe. Muri rusange, Ukraine imaze kwakira inkunga ya miliyari 250$ arimo miliyari 100$ yatanzwe na Amerika na miliyari 150$ yatanzwe n’ibindi bihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!