Ibihugu by’amahanga byongeye gushinjwa gushaka kwivanga mu matora ya Perezida wa Amerika

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Mu gihe amatora ya Perezida wa Amerika abura amezi ari munsi y’abiri ngo abe, ibintu bikomeje gushyuha ku mpande zombi, kuko ibihugu by’amahanga, ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, biri gushinjwa kwinjira no kwiba amwe mu makuru arebana n’ayo matora.

Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Microsoft cy’umuherwe Bill Gates, cyatangaje ko igihugu cy’u Burusiya, ku nshuro ya kabiri, kiri mu mugambi karundura wo kwiba amakuru ajyanye n’amatora ya Perezida wa Amerika, ategerejwe kuri uyu wa 3 Ugushyingo.

Microsoft ivuga ko igiteye impungenge, abahanga mu bya mudasobwa bo mu Burusiya bari muri uyu mugambi, bahinduye imikorere, barushaho gukoresha uburyo bugoye kuvumbura kandi buteye imbere.

Si ibyo gusa ariko, kuko u Burisiya bwerekanye ko kwinjirira amatora ya Perezida wa Amerika bishoboka, bituma ibindi bihugu bidasanzwe bicana uwaka na Amerika bigerageza iki gikorwa.

Microsoft ivuga ko hagati ya Mata na Nyakanga, amatsinda akorera mu Bushinwa na Iran yagerageje gutera ibitero birenga ibihumbi ku makipe ari gutegura amatora ku ruhande rwa Perezida Trump n’uwo bazaba bahanganye, Joe Biden.

Si abo gusa ariko, kuko aya matsinda y’abajura mu by’ikoranabuhanga agera no ku bakorana n’abari mu makipe y’abakandida biyamamaza, bigakomereza no ku bajyanama babo.

U Bushinwa na Iran ngo bishyigikiye ko Trump atazongera gutorwa, bijyanye n’uburyo uyu mugabo yababereye ibamba mu ngeri nyinshi, mu gihe u Burusiya bwa Putin, umugabo Trump yashimagije inshuro nyinshi mu ruhame, bushaka kumwongeza manda y’indi myaka ine, dore ko hari benshi bemeza ko n’iyi ayoboye ubu ayibakesha.

Microsoft yatangaje ko mu bitero byagabwe byose, nta cyagaragaje ko hari amakuru y’ingenzi yibwe, yaba ay’abantu cyangwa ibigo bakorera.

Microsoft isanzwe ifite ishami kabuhariwe rikurikirana abajura mu by’ikoranabuhanga, icyaha kimaze kwaguka cyane mu myaka ya vuba, kuko nko mu mwaka ushize, ibikorwa byo kwibira kuri murandasi byahombeje arenga miliyari 600$.

John Hultquist, Umuyobozi Mukuru wa FireEye nayo isanzwe ikurikirana ibikorwa by’ubujura bubera kuri murandasi, yavuze ko u Burusiya ari bwo buteye impungenge “kubera amateka yabwo yo kwinjirira no kwiba amakuru y’ibigo bitandukanye ajyanye n’ikoranabuhanga”.

Abahagarariye Trump na Biden mu kwiyamamaza, bose bavuze ko ibikorwa nk’ibi bari babyiteze, buri wese yigaragaza nk’ugenderewe kurusha undi.

Iyahigaga yahiye ijanja

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Saeed Khatibzadeh, yavuze ko bitumvikana ukuntu Amerika, igihugu avuga ko ari cyo gisanzwe cyivanga mu matora y’ibindi bihugu, cyaba ari cyo kiri gutaka; gishinja abandi kwinjirira amatora yacyo.

Yavuze ko ibiri gukorwa na Amerika ari ukubeshyera ibindi bihugu no kubisiga icyasha.

Yagize ati “Amerika yivanze mu matora y’ibindi bihugu birimo na Iran kuva kera cyane, [n’ubu] Amerika iri mu migambi yo gukuraho abayobozi bo mu bindi bihugu, ubwo rero si yo yakavuze ibi bintu”.

Yongeyeho ko igihugu cye nta nyungu cyagira mu kwivanga mu matora ya Amerika, ati “icyo twakomeje kuvuga igihe kirekire ni uko kuri Tehran, Perezida wa Amerika uri muri White House nta cyo atubwiye. Icyo twe tureba ni ko Leta ya Washington yubaha amategeko mpuzamahanga, kandi igahagarika ibikorwa byayo byo kwivanga mu mitegekere y’ibindi bihugu”.

Usibye Microsoft, ibigo nka Google na Facebook byatanze umuburo ko hari amatsinda y’abajura menshi aturuka muuri biriya bihugu ari kugerageza kwinjira mu mabanga ya Amerika, hagamijwe kugena ibizava mu matora y’icyo gihugu ategereje ku wa 3 Ugushyingo.

Trump na Biden bazahanganira mu matora tariki 3 Ugushyingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .