Ibihugu bitatu bikomeye byashyizeho uburyo bushya bwo gucuruzanya na Iran birenga ku bihano bya Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Mutarama 2019 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bikomeye byo ku mugabane w’u Burayi, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Budage, byashyizeho uburyo bushya buzajya bufasha mu kwishyuraha hagati y’ibigo by’i Burayi n’ibyo muri Iran, uburyo bwiswe INSTEX (Instrument in Support Of Trade Exchanges).

Ni uburyo bushyizweho mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka kwivana mu masezerano Iran yari yarasinyanye n’ibihugu bikomeye ikemera guhagarika ibikorwa byo gutunganya intwaro z’ubumara.

Kwivana muri ayo masezerano no gusubizaho ibihano Amerika yari yarafatiye Iran, byagize ingaruka ku rwego rw’imari rw’icyo gihugu n’uburyo bwo kwishyurana bwari busanzwe.

Itangazo rihuriweho n’ibi bihugu bihuriye mu itsinda ryiswe E3, u Budage, u Bufaransa n’u Bwongereza batangaje ko bamaze igihe bashakisha uko ubuhahirane na Iran bwakomeza, hagamijwe gusigasira amasezerano yemeranyijweho mu 2015.

Ni itangazo rikurikiye inama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibyo bihugu, Jean-Yves Le Drian w’u Bufaransa, Heiko Maas w’u Budage na Jeremy Hunt w’u Bwngereza.

Rivuga ko ubu buryo buzahera ku gufasha kwishyurana kuri serivisi abaturage ba Iran bakeneye cyane.

Riti “INSTEX izafasha ibigo byo mu Burayi kwishyurana na Iran byemewe n’amategeko, hibanzwe cyane ku nzego zikomeye ku buzima bw’abaturage ba Iran nk’imiti, ibikoresho byo mu buvuzi n’ibiribwa bikomoka ku buhinzi. Intego y’igihe kirekire ya INSTEX ni ugufasha inzego z’ubukungu zifuza gucuruzanya na Iran ndetse E3 izakomeza gushaka uko iyi ntego yagerwaho.”

Nyuma yo gutangaza ko ibihano Amerika yari yarakuriyeho Iran mu myaka itatu ishize bisubiyeho, Perezida Donald Trump yavuze ko ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi nayo nabyo bizagerwaho n’ibihano.

Hategerejwe kurebwa niba ibigo byo mu Burayi bizishimira gukoresha iri koranabuhanga mu kwishyurana, cyane ko ibigo byinshi byahise bifunga ibikorwa byabyo muri Iran bitinya ibihano bya Amerika.

Nyuma y’itangazwa ry’ubu buryo, biteganywa ko hazanigwa neza uko buzakorwa, ndetse ubu buryo bukazagendera ku mategeko mpuzamahanga hirindwa iyezandonke cyangwa gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza