Aya makuru yagiye hanze nyuma y’Inama y’Abaminisitiri b’Ingabo bo mu bihugu by’u Burayi yabaye ku wa Kane w’iki Cyumweru. Ibihugu 30 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na NATO, byananiwe kumvikana ku kohereza Ingabo muri Ukraine. Icyo ibihugu bitumvikanaho ni intego n’uburyo ubwo butumwa buzashyirwa mu bikorwa.
Kugeza ubu, ibihugu birimo u Bwongereza, u Bufaransa, Estonia, Latvia na Lithuania biri mu byemeje ko bizohereza ingabo muri Ukraine. Urutonde rw’ibyo bihugu byose ukora ari bitandatu ntabwo rwigeze rutangazwa.
U Bwongereza bwakunze kuvuga ko bufite gahunda yo kohereza ingabo muri Ukraine, aho buvuga ko zafasha mu kugarura amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!