Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Bwongereza, u Bufaransa, Espagne, u Budage, u Butaliyani na Pologne basinye itangazo rishyigikira ko Ukraine iba umunyamuryango wa OTAN, nyuma yo guhurira na mugenzi wabo wa Ukraine mu Budage kuri uyu wa Kane.
Banagaragaje ko bashyigikiye gahunda ya Ukraine y’amahoro irimo no gusaba u Burusiya kubahiriza ubusugire bw’igihugu n’imbibi z’igihugu uko zari zimeze mu 1991.
Itangazo basohoye rigira riti “twongeye kwizeza ko dushyigikiye gahunda y’amahoro ya Perezida Zelensky nk’inzira nyakuri kandi yizewe yageza ku mahoro arambye.”
Ibi bihugu kandi byarahiriye gushyigikira Ukraine mu rugendo rwo kwinjira mu miryango y’i Burayi no muri OTAN, hamwe no kugira uburenganzira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrey Sibiga, yashimye ibi bihugu na EU ku biganiro bagiranye n’uburyo bagaragaza icyizere cyo gutera intambwe zifatika ziganisha ku iterambere.
Russia Television yanditse ko u Burusiya busaba Ukraine guhagarika umugambi wo kwinjira muri OTAN, igakomeza kuba igihugu kitagira uwo kibogamiyeho.
Perezida Vladimir Putin yakunze kugaragaza ko uko gushaka kwagura imbibi za OTAN berekeza mu burasirazuba ari byo ntandaro y’intambara igiye kumara imyaka itatu muri Ukraine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!