Ibihugu byinshi byashyiriweho imisoro iri hagati ya 15% na 29%, uretse ko hari n’ibindi byashyiriweho igera kuri 40% no kuzamura. U Bushinwa buza imbere kuko ibicuruzwa bituruka muri icyo gihugu byinjira muri Amerika, bizajya bisora umusoro wa 104%.
Ibihugu byinshi byahise bitangira gusaba kuganira na Amerika kugira ngo inzitizi zihari zishakirwe ibisubizo, ariko imisoro yakwa ibicuruzwa byinjira muri Amerika igabanuke. Mu 2024, Amerika yari iyoboye ibindi bihugu mu kwakira ibicuruzwa na serivisi byinshi byaturutse mu mahanga, bifite agaciro karenga miliyari ibihumbi 4,4$.
Iri soko ryagutse gutya niryo ibihugu byinshi bidashaka gutakaza kuko izamurwa ry’imisoro ryatuma kwinjiza ibicuruzwa muri Amerika bigorana. Ibihugu nk’u Buyapani byamaze kwemererwa ibiganiro, ibindi nka Koreya y’Epfo nabyo biri kwitegura kohereza itsinda rigari muri Amerika mu biganiro.
Vietnam yemeye gukuraho imisoro yakwa ibicuruzwa byose bituruka muri Amerika byinjira muri icyo gihugu, ariko ntirahabwa igisubizo na Amerika. Ibicuruzwa byinjira muri Amerika bivuye muri Vietnam byashyiriweho umusoro wa 46%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!