00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu bine bya Afurika byahejwe mu nama ya OIF izabera mu Bufaransa

Yanditswe na
Kuya 18 September 2024 saa 10:45
Yasuwe :

Ibihugu bya Mali, Niger, Burkina Faso na Guinée, biherereye Burengerazuba bwa Afurika ntabwo byemerewe kwitabira inama ya 19 y’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation internationale de la Francophonie (OIF).

Ni inama izaba tariki 4 na tariki 5 Ukwakira 2024, mu gace ka Villers-Cotterêts kari mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Umurwa mukuru Paris.

Ibihugu bitemerewe kwitabira iyi nama ni bine byo muri Afurika, byahagaritswe ubwo habagaho ihirikwa ry’ubutegetsi muri ibyo bihugu bukajya mu maboko y’abasirikare, kugeza ubu bukaba butarasubizwa abasivile.

Muri iyo nama kandi hazakirwa ibihugu bishya binyamuryango bya OIF, birimo Ghana na Angola.

Jeune Afrique ivuga ko abakuru b’ibihugu batandukanye bazitabira, hakanemezwa aho inama itaha ya 20 izabera mu 2026, amahirwe menshi akaba ahabwa umujyi wa Phnom Penh muri Cambodge.

Ibihugu bine bya Afurika ntibyemerewe kwitabira inama ya OIF izabera mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .