Ibihugu bikennye bishobora kugorwa no kubona urukingo rwa Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Ugushyingo 2020 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Hagaragajwe ko mu gihe abashakashatsi bari gukora ibishoboka byose ngo urukingo rwa Coronavirus ruboneke, ibihugu bikennye bishobora kugorwa no kurugeraho kuko ibikize byamaze kugura inkingo za mbere ziri gukorwa.

Igenzura riherutse gukorwa ku bijyanye no kugura inkingo za Coronavirus, rigaragaza ko ibihugu bikize n’ibifite amikoro aringaniye byamaze kugura inkingo miliyari 3,4 kandi ko biteganya no kugura izindi zigera kuri miliyari eshanu z’inkingo.

Uko kugura kwamaze gukorwa hagati y’ibigo biri gukora inkingo n’ibyo bihugu bikize, ku buryo ibihugu bikennye bishobora kwisanga nta nkingo zo gukingira abaturage babyo zihari.

Igenzura ryakozwe na Duke Global Health Innovation Centre rigira riti “uko kuvugana kw’ibihugu n’inganda n’ubusanzwe ku nkingo nke zihari bizatuma gusaraganya bigorana. Inkingo nyinshi zizajya mu bihugu bifite amikoro ahagije.”

Duke Global Health Innovation Centre itangaza ko ibyo bihugu bizabanza gukingira abaturage babyo bose mbere yo kugeza urukingo mu bihugu bikennye.

Bivugwa ko uko gutinda kubona urukingo mu bihugu bikennye byiganjemo ibyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bishobora kugeza mu 2025.

Inzobere zigaragaza ko bizafata imyaka ine kugira ngo haboneke inkingo zihagije zakingira abatuye isi bose. Igiteye inkeke n’uko na nke zihari, ibihugu bikize byamaze kuzifata. Ibihugu bikennye byasabye inkingo miliyari 1,7, nazo zizatangwa binyuze muri gahunda ya Covax igamije gusaranganya ngo urukingo rwa Coronavirus rugere kuri bose.

Gahunda ya Covax igamije guharanira ko nibura umwaka wa 2021 uzarangira habonetse inkingo miliyari ebyiri zo gukingira abantu bari mu byago bikomeye byo kuba bakwandura coronavirus hirya no hino ku Isi. Intego z’igihe kirekire ni ugushaka uburyo nibura buri gihugu cyakingira 20 % by’abaturage bacyo.

Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Covax nk’umuryango Cepi, batangiye ibiganiro n’ibihugu bikize kugira ngo igihe benshi mu baturage babyo bazaba bamaze gukingirwa, bizasagurire ibihugu bikennye.

Ibihugu bya Afurika birimo Kenya na Afurika y’Epfo nibyo biri gukora inkingo zabyo ariko ntabwo ziratanga icyizere nk’izimaze iminsi zitangazwa zo mu bihugu byateye imbere. Mu gihe izi nkingo zaba zemejwe, byaba ari amahirwe ku bihugu byo muri Afurika.

Hari impungenge ko urukingo rwa coronavirus ruziharirwa n'ibihugu bikize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .