Ibihugu bigize EU bishobora gufungurirana imipaka bitarenze Kamena

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kamena 2020 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yasabye ibihugu bigize uyu muryango gufungurirana imipaka bitarenze uku kwezi kwa Kamena, nyuma y’igihe ifunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Komiseri muri uyu muryango, Ylva Johansson, yabwiye Euronews ko igihe kigeze ngo hakurweho amabwiriza akomeye yabuzaga abantu kugenda muri ibyo bihugu yashyizweho kubera Coronavirus, agahombya urwego rw’ubukerarugendo miliyari z’amayero ndetse akabangamira ugukorera hamwe k’u Burayi.

Yagize ati "Ndatekereza ko turimo gusatira ahantu dushobora gukuraho ikumirwa ryashyizwe ku mipaka y’imbere mu muryango.”

"Ngiye gusaba ko ibihugu binyamuryango byakuraho igenzura ry’imbere ku mipaka yo hagati mu bihugu mu gihe cya vuba gishoboka. Kandi ntekereza ko itariki nziza yaba ari mu mpera za Kamena.”

Ni icyemezo yavuze ko ateganya kugeza ku bo bireba binyuze mu nama iteganywa y’uyu muryango. Iyi komisiyo yagaragaje ko amabwiriza akumira ingendo yavanwaho mu buryo buhuriweho.

Johansson yavuze ko ibihugu binyamuryango birimo kugendera ku mabwiriza yo kwita ku buzima bw’abaturage, ariko banita ku bihombo bijyanye n’ubukungu bishamikiye ku ngamba zigenda zifatwa mu gukumira iki cyorezo.

Yakomeje ati "Kenshi ntabwo uha agaciro ikintu ufite nk’igihe uba utakigifite. Abaturage bifuza kongera kugenderana mu bwisanzure nk’uko byahoze.”

Yavuze ko mu bihugu byinshi bigize uyu muryango abantu bamaze kumenyera guhana intera hagati yabo, nka bumwe mu buryo buhamye kandi bagomba kumenyera, bwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Yanakomoje ku myanzuro iheruka gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, ECDC, cyagaragaje ko bitakiri ngombwa ko ibihugu bifunga imipaka kuko bigira ingaruka ku bukungu, kandi byafasha gusa mu kugabanya ukugerwaho n’icyorezo ku gace kaba kitaruye cyane utundi.

Yakomeje ati "Ibimenyetso bihari ntabwo bishyigikira gufunga imipaka, ibintu byagira izindi ngaruka ku baturage n’ihungabana ry’ubukungu muri EU.”

"Ntekereza ko bijyanye n’ibyo, uko mbibona, igihe kirageze ngo bafungure.”

Nk’u Butaliyani, ku wa Gatatu bwafunguye imipaka mu rwego rwo kuramira urwego rw’ubukerarugendo rwahungabanye cyane. Ibyo bituma nk’abaturage baturutse muri EU cyangwa mu bihugu bigize agace ka Schengen, batazajya bashyirwa mu kato mu gihe bageze muri icyo gihugu.

Nyamara nka Autriche yo irimo gufungura imipaka ku baturanyi bayo bose uretse u Butaliyani, kubera impungenge z’ubwandu bwashegeshe icyo gihugu.

U Bufaransa bwo buteganya gufungura imipaka ku wa 15 Kamena. U Budage nabwo buteganya kuvanaho amabwiriza ku bihugu by’u Burayi kuri iyo tariki, nubwo ashobora kugumaho ku bihugu bimwe.

Komiseri Johansson yavuze ko icyemezo cya nyuma cyo gufungura umupaka cyangwa kuwufunga ari ububasha bw’igihugu, hakenewe uburyo buhuriweho, kandi ibihugu bya EU bigafungurirana imipaka mbere yo gufungurira igihugu cyo hanze.

Komiseri muri EU, Ylva Johansson, yasabye ko ibihugu biri muri uyu muryango byafungurirana imipaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .