00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu bibiri byasabye kwinjira muri BRICS

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 June 2022 saa 08:51
Yasuwe :

Iran na Argentine byasabye kwinjira mu Muryango uhuza ibihugu biri gutera imbere (BRICS) usanzwe ubarizwamo Brésil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.

Iran yatanze ubusabe bwayo kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko mu cyumweru gishize Perezida wayo agejeje ijambo ku nama y’uwo muryango.

Guverinoma ya Iran ivuga ko yizeye inyungu mu kwinjira muri uyu muryango uhurije hamwe 30% by’Umusaruro Mbumbe w’Isi yose n’abaturage bangana na 40 % by’abatuye Isi.

Kuwa Gatanu ushize kandi Perezida wa Argentine Alberto Fernandez yasabye ko igihugu cye cyinjira muri uwo muryango.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yavuze ko BRICS ikwiriye gushyiraho ifaranga ribikwamo amadevize yayo aho guhora bategereje gukoresha amadolari.

Gukomeza gutera imbere kwa BRICS hari ababibona nk’ikibazo ku miryango itandukanye ihuriwemo n’ibihugu by’i Burayi na Amerika yasaga nk’aho ariyo igira ijambo rikomeye mu bijyanye n’ubukungu bw’Isi.

Ibihugu bibiri byasabye kwinjira muri BRICS isanzwemo ibihugu bitanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .