Nubwo habayeho igabanuka rya gaz yoherezwa mu mahanga, ntabwo byatubije amafaranga icyo gihugu cyinjiza mu isanduku yacyo bitewe n’uko izamuka ry’ibiciro ridasanzwe ryabashije kuziba icyuho cy’ubuke bw’iyo gaz, nk’uko CNN ibigaragaza.
Kugeza none, Gazprom icuruza gaz y’u Burusiya ivuga ko nibura metero kibe zigera kuri miliyari 20 zimaze kugabanuka kuri gaz bari basanzwe bageza ku bakiliya babo bo mu bihugu bitandatu byo mu Burayi, nka Pologne, Bulgaria, Finland, Denmark, u Budage n’u Buholandi bitewe n’uko ibi bihugu byananiwe kwishyura mu mafaranga y’ama-Rubles asanzwe akoreshwa mu Burusiya.
Iteka ry’uko ibicuruzwa biva mu Burusiya byishyurwa muri ayo mafaranga ryashyizweho na Perezida Vladimir Putin muri Werurwe nubwo ritakiranwe yombi n’ibihugu byari bisanzwe bivana ibicuruzwa mu Burusiya, cyane ibyerekeranye n’ingufu.
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu, kigaragaza ko iyi mibare ihwanye na 13% bya gaz ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bisanzwe bitumiza mu Burusiya buri mwaka.
Ibibazo by’igabanuka rya gaz byatumye igiciro cyayo kizamuka mu buryo budasanzwe ku buryo ugereranyije n’umwaka ushize. Mu mezi ane ya mbere y’uyu mwaka, u Burusiya bwacuruje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 96$ kurusha ibyo bwakuyeyo. Iki kinyuranyo gikubye gatatu uko ibintu byari bimeze mu mezi ane ya mbere y’umwaka ushize.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uri gukora shishi itabona aho hagamijwe kureba uko bareka kwishyingikiriza ku Burusiya cyane, bakaba nibura bagerageza kugabanya gaz batumizagayo ku rugero rwa 66% mbere y’uko uyu mwaka urangira.
U Burayi bufite gahunda yo gusa n’ubukomanyiriza u Burusiya hashingiwe ku bihano bwafatiwe, icyakora hari ibigo by’ubucuruzi bica ruhinga nyuma bigafungura izindi konti zibifasha gukomeza kugura gaz mu Burusiya.
Bunatekereza ko mu gihe bwaba bubonye igisubizo ntibukomeze kwishyingikiriza ku Burusiya mu bijyanye na gaz, byateza iki gihugu igihombo kubera ko ubusanzwe gicuruza iyi gaz hihashishijwe imiyoboro yubatswe ishobora kuyigeza mu Bihugu by’u Burayi ku buryo kubona undi mukiliya byagorana kuko byasaba imyaka myinshi yo kubaka imiyoboro mishya.
Nyuma y’uko gaz u Burusiya bwohereza mu bihugu by’u Burayi ugabanyijwe, ijya mu Bushinwa yiyongereyeho 50% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mezi atanu ya mbere y’umwaka ushize. Ibi bijyana n’uko ifaranga ry’u Burusiya ryagize agaciro ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’itangira ry’intambara yo muri Ukraine.
Ku rundi ruhande, IMF itangaza ko ubukungu bw’u Burusiya muri uyu mwaka buzagabanuka ku kigero cya 8.5%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!