Iyi nyigo yagaragaje ko mu bigo binini bisaga 1400 byakoreraga ubucuruzi mu Burusiya bikomoka mu Burayi na Amerika, ibyagiye bitarenga 9 %.
Intambara y’u Burusiya na Ukraine ubwo yatangiraga muri Gashyantare 2022, ibihugu bya Amerika n’u Burayi byashishikarije sosiyete zabyo ziri mu Burusiya kuvayo, mu rwego rwo guca intege u Burusiya.
Mu bigo byinshi bigikorera mu Burusiya, ibyo mu Budage nibyo byinshi kuko bingana na 19,5%, ibyo muri Amerika ni 12,4%, u Buyapani ni 7 %.
Prof Simon Evenett, umwe mu bakoze ubushakashatsi, yavuze ko impamvu hakiri ibigo byinshi byagumye mu Burusiya, ari uko gufunga cyangwa guhagarika ibikorwa kuri sosiyete zikora ubucuruzi, ari igikorwa gifata igihe kinini.
Yavuze ko guhagarika sosiyete bisaba kunyura mu nkiko kandi mu Burusiya bikaba bigoye cyane. Ikindi ni uko bisaba ko aho sosiyete yimuriye ibikorwa, igomba kongera guhugura abakozi, kubaka ibikorwa remezo bishya n’ibindi.
Kuri we, ni akazi utakora mu mezi 11 gusa nk’uko benshi babikekaga.
Ikindi Simon Evenett avuga, ni uko u Burusiya ari igihugu gicungira cyane ku bikomoka kuri peteroli, ku buryo ibindi bicuruzwa nk’ibiribwa, bituruka hanze. Ibyo bituma hari abakiliya benshi ku buryo sosiyete zimwe na zimwe ziba zitifuza kuhava.
Ibihugu by’u Burayi byafatiye ibihano u Burusiya bigamije guca intege icyo gihugu ngo kibure amafaranga yo gukomeza intambara muri Ukraine. Kubuza sosiyete zabo kuhakorera ubucuruzi, byari biri muri uwo murongo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!