00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo by’ubucuruzi by’Abanyamerika byavuye ku isoko ry’u Burusiya byahombye arenga miliyari 300$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 February 2025 saa 01:50
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ikigega cyIshoramari mu Burusiya, Kirill Dmitriev yatangaje ko ibigo by’ubucuruzi byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahombye arenga miliyari 300$ kubera kuva ku isoko ry’u Burusiya nyuma y’ibihano byafatiwe icyo gihugu.

Kuva u Burusiya bwatangira intambara muri Ukraine mu 2022 Amerika yahise ibufatira ibihano mu nzego zitandukanye bushyiraho ibindi byatumye bimwe mu bigo byo muri Amerika biva ku isoko ryabwo bihomba akayabo.

Imibare ya Kaminuza ya Yale igaragaza ko ibigo birenga 1000 byahagaritse ibikorwa byabyo mu Burusiya ibindi bigabanya urwego rw’ibikorwa byabo.

Nk’uko imibare itangwa n’Ishuri ry’Ubucuruzi rya Kaminuza ya Yale ibigaragaza, ibigo by’ubucuruzi birenga 1,000 byo mu mahanga byagabanyije cyangwa bihagarika ibikorwa byabyo mu Burusiya kuva muri Gashyantare 2022.

Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, Kirill Dmitriev yabwiye CNN ati “Ibigo by’ubucuruzi byo muri Amerika byahombye miliyari zirenga 300$ nyuma yo kuva mu isoko ry’u Burusiya.”

Iki gihombo kingana n’agaciro k’umutungo wa Banki Nkuru y’u Burusiya yafatiriwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kubera ibihano Amerika yafatiye u Burusiya.

Kirill Dmitriev yavuze ko kubera ingaruka zikomeye byateye impande zombi, zikwiye gukuraho ibihano ubucuruzi bukazahuka hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Icyo dushaka ni ibiganiro byiza, dushaka uburyo bwo gukemura ibibazo biri mu bukungu kuko ni ingenzi, cyane cyane ku ruhande rwa Amerika.”

Kuri ubu Amerika n’u Burusiya biri mu nzira y’ibiganiro bigamije gushyira iherezo ku ntambara muri Ukraine ariko hakazanarebwa uburyo impande zombi zazahura umubano umaze imyaka itatu warazambye.

Ibi biganiro bigezweho nyuma y’uko Perezida Trump na Putin baganiriye kuri telefoni bakemeranya ko bazahura imbonankubone mu bihe biri imbere.

Ibihano by'ubukungu byashyizweho n'u Burusiya na Amerika byagize ingaruka ku mpande zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .