Amakuru dukesha CCTV avuga izi sosiyete uko ari ebyiri zirashyikirizwa izi ndege kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024. Bizaba byiyongereye kuri China Eastern Airlines yamaze kugura indege zo muri ubu bwoko zirindwi.
Bivugwa ko izi sosiyete uko ari eshatu buri umwe yatumije indege zo muri ubu bwoko 100. Zari zisanzwe zikoresha cyane indege za Airbus.
Muri Gicurasi mu 2023 nibwo iyi ndege yakozwe n’uruganda rwo mu Bushinwa yakoze urugendo rwa mbere binyuze mu kigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere kizwi nka China Eastern Airlines.
Kuva icyo gihe kugeza ku wa 31 Ukuboza mu 2023, iyi ndege yari imaze gukora ingendo 655 no gutwara abagenzi 82 000. Kugeza ubu China Eastern Airlines imaze kugura indege enye zo muri ubu bwoko.
Uretse gukoreshwa imbere mu gihugu, Ikigo gishinzwe ibijyanye n’indege za gisivile mu Bushinwa, cyatangaje ko gifite gahunda yo gushaka ibyangombwa bizatuma iki gihugu kibasha kugurisha hirya no hino ku Isi iyi ndege.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!