Ibigo 30 000 by’Abanyamerika bimerewe nabi n’abajura bo kuri murandasi bo mu Bushinwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Werurwe 2021 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya Microsoft cyatangaje ko cyinjiriwe n’abajura bo muri murandasi (hackers) bo mu Bushinwa, aho binjiye mu butumwa bwa email ndetse no muri mudasobwa z’icyo kigo, bagashyiramo ikoranabuhanga ryabo ryatumye babasha kugenzura izo mudasobwa bibereye mu wundi Mugabane.

Uretse Microsoft, bivugwa ko iri koranabuhanga ry’aba bahanga ryinjiriye ibindi bigo birenga 30 000, birimo inzego za Leta, ibigo by’abanyamategeko, ibigo by’ikoranabuhanga, kaminuza, ibigo bikora ubushakashatsi n’ibigo bifitanye amasezerano n’igisirikari cya Amerika.

Umuyobozi wa Microsoft, Tom Burt, yavuze ko aba bajura bagize itsinda rizwi nka Hafnium, bakoresha ikoranabuhanga rikomeye kandi rigezweho, ku buryo barimo kwinjirira buri hantu hose babonye urwaho kandi bakiba amakuru y’ingirakamaro cyane.

Yongeyeho ko ikigo ayoboye cyahise kivugurura ikoranabuhanga ryacyo, ndetse asaba n’abandi bantu bose bakoresha serivisi zabo kuvugurura ikoranabuhanga kuri mudasobwa zabo.

Bivugwa ko amakuru y’ubu bujura yagiye hanze bwa mbere muri Mutarama, atanzwe na Cheng-Da Tsai, umuhanga mu by’ikoranabuhanga ukomoka mu gace ka Taiwan, akabibwira Microsoft nayo ikabimenyesha Leta ya Amerika.

Ubushinwa bwari buherutse gushinjwa kuba inyuma y’ibitero byagambwe ku bigo byarimo gukora ubushakashatsi ku nkingo za Covid-19, ariko icyo gihugu cyaje kubitera utwatsi ndetse nyuma iperereza riza kwerekana ko ibyo bitero byagabwe n’Uburusiya.

Abajura bo kuri murandasi b'Abashinwa bashinjwe kwiba amakuru muri Amerika/ Ifoto: Economic Times

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .