Iyo izi sosiyete zombi zihuza zari kuzabyara iya kane ikomeye ku Isi mu rwego rw’inganda z’imodoka.
Ibi biganiro byazambijwe n’ukutumvikana ku ngingo zitandukanye, zirimo icyifuzo cya Honda cyo guhindura Nissan ishami ryayo aho kwihuza.
Magingo aya Honda ibarirwa agaciro ka miliyari 48,6 z’Amadorali ya Amerika, kakaba kikubye hafi inshuro eshanu agaciro ka Nissan.
Igitekerezo cyo kwihuza cyari cyarashingiwe ku guhuza imbaraga mu kubaka ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’imodoka zikoresha amashanyarazi, cyane cyane guhangana n’inganda z’Abashinwa.
Nissan, imaze imyaka ihura n’ibibazo cyane mu miyoborere yayo, kuva mu 2018 ubwo uwari Umuyobozi Mukuru, Carlos Ghosn, yafungwaga, ubu ikaba igeze aharindimuka.
Nissan ikomeje gahunda yayo yo gushaka uko yaguma ku isoko hashingiwe ku bushobozi bwayo, aho hari gahunda yo kugabanya abakozi 9.000 no kugabanya gukora imodoka ku rugero rwa 20%.
Nubwo ibiganiro hagati ya Nissan na Honda byahagaze, bemeranyijwe gukomeza gukorana ku mushinga w’imodoka z’amashanyarazi.
Ubwo amakuru y’ibiganiro bigamije kwihuza kw’izi sosiyete yajyaga hanze, mu Ukuboza 2024, byatumye agaciro k’imigabane ya Nissan kazamuka ku rugero rwa 60%, ak’iya Honda kazamukaho 26% icyo gihe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!