Ni Umujyi uzitwa ‘Telosa’ ukaba utuyemo abantu miliyoni eshanu mu 2040, bose bagomba kuzaba batuye mu hafi y’ibiro, amashuri n’ibindi bikorwa rusange, ku buryo uzajya akora urugendo rurerure rutazajya rurenga iminota 15, mu cyiswe ’15-minute city design’.
Lore ufite umutungo wa miliyari 3.3$, avuga ko uyu Mujyi uzatwara ingengo y’imari ya miliyari 400$, aya akazaboneka binyuze mu baterankunga, kuri Leta ya Amerika ndetse no mu bikorera.
Ikigo cya Biarke Ingels Group (BIG) kimaze kubaka izina mu gukora ibishushanyo mbonera bifite umwihariko, cyamaze gutangazwa ko ari cyo kizakabya izi nzozi, aho kivuka ko uyu Mujyi udashobora kuzagira ibibazo by’umwuzurem, ndetse amashanyarazi yose awukoreshwamo akazaba yisubira.
Byitezwe ko mu 2030, nibura abaturage barenga ibihumbi 50 bazaba batuye muri uyu Mujyi, aho ibikorwa byo kububakira bizatwara miliyari 25$.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!