00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe ku buzima bw’abaturage ba Afghanistan bakiri kwiga imiyoborere y’Aba-Taliban

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Hashize ukwezi kurengaho gato Aba-Taliban bigaruriye ubutegetsi muri Afghanistan, nyuma yo kubukurwaho mu 2001. Kuri ubu abaturage batangaza ko batangiye gukorana n’Aba-Taliban, nubwo bagihura n’imbogamizi kuko benshi muri bo batambara impuzankano ibaranga, ku buryo rimwe na rimwe kumenya utanga amabwiriza bigorana.

Bamwe mu baturage batangaje ko banyuzwe n’uburyo Aba-Taliban batacyaka ruswa nk’uko byahoze bigenda ubwo Leta ya Afghanistan yari ikiyoboye igihugu.

Icyakora ikibazo cy’ubukungu gikomeje gukoma mu nkokora ubuzima bw’abaturage kuko kubona amadolari ari ingume, bitewe n’uko Leta y’Aba-Taliban yafatiwe ibihano bikarishye n’ibihugu birimo Amerika, byafatiriye imitungo y’icyo gihugu.

Ibi byatumye Aba-Talibana basaba banki zo muri icyo gihugu gutanga amadolari macye, nubwo iki cyemezo cyagize ingaruka kuko abacuruzi baranguraga ibicuruzwa mu mahanga batagifite ubushobozi bwo kubyishyura, ari nayo mpamvu ibirimo imiti n’ibindi bicuruzwa bivanwa mu mahanga, ari iyanga muri Afghanistan.

Maulvi Saeed uhagarariye Aba-Taliban, akaba ashinzwe kuyobora icyambu Hairatan, yabwiye BBC ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bashishikarize abacuruzi bahunganye amafaranga kugaruka mu gihugu kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bikomeze kugira imbaraga.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko Aba-Taliban barajwe ishinga no kubaka ubukungu budaheza, aho bazahanga imirimo mishya, ndetse bakanafasha urubyiruko rwifuza kwinjira mu bikorwa by’ubucuruzi, ibi bikajyana no guteza imbere imirimo y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Umwe mu batanze amakuru yavuze ko “Ibintu bimeze neza, ariko birashoboka ko abantu bagikeneye igihe cyisumbuyeho kugira ngo bamenyerane na Leta nshya.”

Aba-Taliban batangaje ko abaturage ba Afghanistan batakaje umuco wabo bitewe no kumara igihe kinini bayobowe na Leta ikorerwamo n’amahanga, bavuga ko zimwe mu ntego bafite ari ukongera kubaka igihugu gishingiye ku muco w’abaturage ba Afghanistan.

Haji Hekmat, umu-Taliban unakurikirwa n’abantu benshi, avuga ko idini yabo itemera ibyo kwivanga kw’abagabo n’abagore aho anashimira bamwe mu baturage bashyigikira iyo myizerere nubwo ngo hari n’abagenda bavugira mu matamatama ko Aba-Taliban atari abantu beza.

Nyuma y’ukwezi, Aba-Taliban bamaze bigaruriye ubutegetsi, hari imijyi myinshi abaturage batarumva neza ko batekanye kuko hari nk’umunyeshuri wiga amategeko witwa Farzana, wabwiye BBC ati “Buri gihe iyo nsohotse mu nzu yanjye nkabona umu-Taliban numva nishwe n’ubwoba.”

Ibikorwa by’amasomo birakomeje muri kaminuza n’andi masomo, ariko abakobwa biga batandukanye n’abahungu, mu gihe abagore bahagaritswe mu mirimo myinshi ya Leta, nubwo Aba-Taliban bavuga ko bazasubukura imirimo yabo ariko bakibanda ku kwigisha no gukora kwa muganga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .