Tantalite ikomoka ku cyuma cya tantalum na cyo gikomoka ku mabuye y’agaciro ya coltan, amabuye u Rwanda rukungahayeho mu bwinshi no mu bwiza.
Kuri ubu tantalite ingana na 0,45 by’ikilo iri kugurishwa hagati ya 100$ na 105$ (hagati y’arenga ibihumbi 141 Frw n’ibihumbi 149 Frw), igiciro kiri hejuru cyane ugereranyije n’uko cyaguraga muri Mata 2023.
Mu 2023 ingano nk’iyo yaguraga hafi hagati 80$ na $88. Icyo giciro cyazamutse ku kigero cya 25% ugereranyije n’uko cyari gihagaze muri Mutarama 2025.
Aya mabuye akomeje guhenda ku isoko ry’i Burayi akoreshwa mu mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka “Capacitors” z’imodoka, ibitanda (motherboards) by’ibyuma by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, televiziyo, radiyo, telefone, ibikoresho by’indege, ibyo kwa muganga n’ibindi.
U Rwanda ruri mu bihugu bikungahaye ku mabuye ya Coltan avamo ibyo byuma ndetse icyisumbuyeho rukaba runafite uruganda rwa Power Resources International Ltd rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za coltan mu kwezi.
Umuyobozi w’Ishami rya RMB rishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubugenzuzi bwayo, Nsengumuremyi Donat, aherutse kubwira IGIHE ko hafi 80% by’ibice byo mu Rwanda byose bibarizwamo coltan kuko igihugu giherereye rwagati mu gice cya Kibara Belt kikungahaye kuri ayo mabuye.
Ati “Dufite coltan ku bwinshi ndetse ikagira umwihariko wo kuba nziza kurusha izindi. Amabuye ya coltan na gasegereti usanga acukurwa ahantu kenshi mu Rwanda ku gipimo cya 80%.”
Amabuye ya Coltan u Rwanda rukungahayeho abarizwa mu cyiciro cy’akenewe cyane muri ibi bihe avamo ibyuma bizwi nka 3Ts (tungsten, tin na tantalum), ari yo Wolfram, gasegereti na Coltan.
Nko mu 2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye y’agaciro arimo Coltan ingana na toni 2.384, zinjije miliyoni 99$, Gasegereti ipima toni 4.861 yinjije miliyoni 96$, Wolfram yari toni 2.741 zinjije miliyoni 36$.
Raporo ya Amerika yo mu 2024 ku bijyanye n’uyu mutungo kamere, yagaragaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byihariye hafi 58% bya tantalum yose yo ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!