00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibice bimwe bya Ukraine byateguye kamarampaka izemeza ko biba iby’u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 September 2022 saa 08:35
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’uduce twa Donetsk, Luhansk Kherson na Zaporozhye two muri Ukraine, bwatangaje ko hagiye kuba amatora ya kamarampaka, azemeza niba duhinduka utw’u Burusiya mu buryo bweruye.

Biteganywa ko muri utwo duce tune twose, amatora azaba hagati ya tariki 23-27 Nzeri 2022.

Ubuyobozi bwaho bwatangaje ko mu matora hazatumirwa ibitangazamakuru mpuzamahanga, ndetse hakifashishwa inkunga y’u Burusiya n’ibindi bihugu.

Ikusanyabitekerezo ryakozwe n’ikigo National Institute for Opinion Surveys and Marketing (INSOMAR) ku wa 19 Nzeri, nyuma yo kubaza abantu 4000, ryagaragaje ko abashyigikiye kwiyomeka ku Burusiya, muri Luhansk ari 83%, muri Doetsk ni 80%, muri Zaporozhye ni 72%, naho muri Kherson ni 65% by’abasubije bose.

Biteganywa ko muri ayo matora, abantu bose barengeje imyaka 18 aribo bazatora, baba bakiri mu duce twabo cyangwa barahungiye mu Burusiya.

Komisiyo y’amatora muri Luhansk yasabwe kuzatangaza ibyavuye mu matora mu gihe kitarenze imisi itanu.

Mu gihe abaturage baba bashyigikiye, umuyobozi wa Luhask, Denis Pushilin, azasaba Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, gufata icyemezo ku busabe bw’abaturage ayoboye.

Nyuma yo gutangaza icyo cyemezo, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko abaturage ba biriya bice ari bo bagomba kwigenera ahazaza habo.

Ni icyemezo ariko cyamaganwe n’ibihugu birimo Leta Zunze ubumwe za Amerika n’u Bufaransa, byavuze ko aya matora ari ikinamico

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, we yavuze ko iby’izi kamarampaka ntacyo bizahindura ku ntego igihugu gifite yo kubohora uduce turi mu maboko y’u Burusiya.

Ahubwo yasabye amahanga gushyigikira igihugu cye binyuze mu kugiha intwaro zikomeye, ubufasha mu butasi no gushyigikira izindi nzego zacyo z’umutekano.

Ati "Icyemezo cyacu ntabwo cyigeze gihindurwa n’urusaku n’amatangazo aturuka ahandi, kandi abafatanyabikorwa bacu babidushyigikiyemo".

Ni mu ijambo yagejeje ku baturage ku mugoroba, mu buryo bw’amashusho.

U Burusiya bukomeje guhangana na Ukraine mu ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022. Ukraine irimo kugerageza kwisubiza uduce tugenzurwa n’u Burusiya mu burasirazuba bw’igihugu n’amajyepfo.

Ubwo intambara yatangiraga, u Burusiya bwavugaga ko bwatumiwe ku rugamba n’ubuyobozi bw’uduce twa Luhansk na Donetsk tugize agace kagutse kazwi nka Donbas, twigumuye kuri Ukraine, tugatangaza ko ari repubulika za rubanda zigenga.

Ibihugu bimwe byahise bitangaza ko u Burusiya bushaka kuhigarurira, nk’uko byagenze kuri Crimea mu 2014.

U Burusiya bugenzura igice kinini cy'iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .