Ibibumbano by’Umwami Léopold II byangijwe, Ababiligi bakomeza gusaba ko byasenywa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 5 Kamena 2020 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Ku wa 4 Kamena ibibumbano by’Umwami Léopold II biherereye mu busitani bw’inzu ndangamurage y’Afurika i Tervuren no mu Mujyi wa Ghent byagaragaye byasizwe amarangi atukura, ibintu bibaye nyuma y’iminsi mike umubare munini w’Ababiligi usaba ko byasenywa cyane kubera ko badaterwa ishema n’ibyo uyu mwami yakoze.

Tariki ya 2 Kamena nibwo umwana w’umuhungu w’imyaka 14 binyuze kuri Instagram yatangije ubusabe avuga ko ibibumbano by’Umwami Léopold II, wayoboye u Bubiligi imyaka 44 byasenywa.

Igitekerezo cy’uyu mwana cyakiranywe yombi n’abantu benshi dore ko kugeza kuri uyu wa Gatanu, abarenga ibihumbi 30 bamaze kugaragaza ko bashyigikiye ubu busabe.

Abashaka ko ibi bibumbano byakurwaho bavuga ko badatewe ishema n’ibikorwa uyu mwami wayoboye u Bubiligi kuva 1865 kugeza 1909 yasize akoze birimo kuba Abanye-Congo benshi barapfuye hagati ya 1885 na 1908 nyuma y’uko uyu mwami yari amaze gutangaza ko Congo ari umutungo we bwite.

Umwami Léopold II ashinjwa kuba yarahonyoye uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harimo no kubashyira mu byanya bisanzwe bisurirwamo inyamaswa bizwi nka ‘zoo’.

Nyuma y’iminsi itatu hatangijwe ubu busabe, ikibumbano cy’uyu mwami giherereye mu Mujyi wa Ghent cyagaragaye gisizwe amarangi atukura ndetse hari n’aho bacyanditseho amagambo ‘I can’t breathe’ bivuze ngo ‘Simbasha guhumeka’, ari nayo magambo yasize avuzwe na George Floyd uherutse kwitaba Imana nyuma yo kunigwa n’umupolisi.

Gusa nubwo hari umubare munini w’Ababiligi bashyigikiye igitekerezo cyo gusenya ibibumbano by’Umwami Léopold II, hari abandi batabikozwa bavuga ko ari umutungo ukomeye w’igihugu.

Iki ni kimwe mu bibumbano bya Léopold II byagaragaye bisize irangi ritukura
Abantu benshi bakomeje gusaba ko ibi bibumbano byasenywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .