00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaruwa Albert Einstein yandikiye Amerika ayiburira yagurishijwe miliyoni 4$

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 September 2024 saa 10:17
Yasuwe :

Ibaruwa Albert Einstein yandikiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika amuburira ko aba-Nazi bashobora gukora intwaro kurimbuzi yagurishijwe miliyoni 4$ (arenga miliyari 5,3 Frw) muri cyamunara.

Iyo baruwa yari yandikiwe uwari Perezida wa Amerika mu 1939 Franklin D. Roosevelt yari igizwe na paji ebyiri ishyirwaho umukono na Albert Einstein.

Yagurishirizwe mu nzu ikorerwamo cyamunara ya Chrestie muri New York, ku wa 10 Nzeri 2024.

Albert Einstein yari umuhanga mu bya siyansi cyane ko na n’ubu mu biga amasomo ya siyansi biga ibyo yagizemo uruhare, haba mu kubihanga no kubivumbura.

Iyo baruwa yayanditse mbere y’ibyumweru bike ngo intambara ya Kabiri y’Isi itangire, aho Einstein yagaragazaga ibikorwa by’Aba-Nazi byakekwaga ko bari muri gahunda yo gukora intwaro kirimbuzi.

Albert Einstein yasabye Amerika ko yagira icyo ikora mu buryo bwihuse ndetse ayisaba kwibikaho amabuye menshi yo mu bwoko bwa Uranium, igatangira kwiyubakira intwaro zayo.

Bitekerezwa ko uwo muburo ari na wo watumye Amerika itangiza gahunda y’umushinga w’ubushakashatsi bwari bugamije gukora intwaro kirimbuzi wanavuyemo intwaro zakoreshejwe bwa mbere mu 1945 mu Buyapani.

Iyo baruwa yajyanwe n’umunyeshuri wigishwaga na Albert Einsheitein, Leo Sxilard n’abandi bahanga mu bya siyansi bayigeza mu biro bya Perezida wa Amerika.

Ibaruwa ngufi yagurishijwe muri cyamunara ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024, yari yarabitswe na Szilard hanyuma igera mu biganza by’abakunzi b’ibintu bibumbatiye amateka.

Yagurishijwe muri cyamunara y’ibintu bya nyakwigendera Paul Allen, umwe mu bashinze ikigo cya Microsoft, witabye Imana mu 2018 afite imyaka 65.

Bivugwa ko Einstein yaje kwicuza ku bw’iyo baruwa bitewe n’uruhare rwayo mu gutuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziba igihugu cyonyine icyo gihe cyashoboye gukora intwaro za kirimbuzi.

Mu 1947 yagize ati “Iyo mba nzi ko Abadage batazashobora gukora bombe ya kirimbuzi, sinari kuba naragize icyo nkora na gito.”

Ibaruwa Albert Einstein yandikiye Amerika iri iburyo yagurishijwe miliyoni 4$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .