I Abu Dhabi hagiye kubera inama n’amamurikabikorwa mpuzamahanga mu bya gisirikare

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Mutarama 2021 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Abagize Komite ishinzwe gutegura Imurikabikorwa Mpuzamahanga ry’Ingabo (IDEX), Imurikabikorwa ry’Ingabo zirwanira mu Mazi (NAVDEX) n’Inama Mpuzamahanga y’Ingabo bemeje ko bageze kure imyitegure y’ibi bikorwa by’umwaka wa 2021 ndetse banzura ko bizaba muri Gashyantare nta gisibya.

Inama y’abagize komite yateranye mu cyumweru gishize iyoborwa na Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, Khalifa bin Zayed al Nahyan.

Aya mamurikabikorwa ya IDEX na NAVDEX n’iyi nama mpuzamahanga mu bijyanye n’umutekano ategurwa n’Ikigo cya Abu Dhabi gitegura amamurikabikorwa atandukanye cya ‘Abu Dhabi National Exhibitions Company (ADNEC) ku bufatanye na Minisiteri y’Umutekano ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse n’Ingabo z’iki gihugu.

Aya mamurikabikorwa yitabirwa n’inganda kabuhariwe mu gukora intwaro yaba izifashishwa n’ingabo zirwanira mu mazi nk’amato ndetse n’iby’izirwanira ku butaka no mu kirere.

Ibi bikorwa byose biba bigamije kwerekana ikoranabuhanga n’udushya tugezweho mu bijyanye n’umutekano, gushyigikira iterambere ry’urwego rw’umutekano ndetse no gutsura umubano hagati y’inzego z’umutekano n’ibigo mpuzamahanga.

Ubwo iyi komite yateranaga yanzuye ko aya mamurikabikorwa yose azaba kuva tariki ya 21 kugeza ku wa 25 Gashyantare akabera muri Abu Dhabi National Exhibition Center.

Iyi nama mpuzamahanga y’ingabo yo izaba ku wa 20 Gashyantare, ibere mu Kigo cy’Ubucuruzi cya ADNOC.

Ibi bikorwa byitabirwa n’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye ndetse n’intumwa ziturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Muri iyi nama abagize iyi komite bagaragaje ko hari uburyo butandukanye bwo kwirinda bwamaze gutegurwa kugira ngo ubuzima bw’abazitabira ibi bikorwa buzabungabungwe hirindwa icyorezo cya COVID-19.

Ingabo zirwanira mu mazi zemeje ko amato menshi y’intambara avuye mu bihugu bitandukanye by’Isi azatangira kugera Abu Dhabi mu ntangiriro za Gashyantare, cyane ko ari kimwe mu bikorwa bizamurikwa. Hatangajwe kandi ko hamaze gukorwa urutonde rw’abazatanga ibiganiro.

Uretse aya mamurikabikorwa, iyi nama mpuzamahanga y’ingabo izaba ibaye bwa mbere izahuza impuguke n’inzobere ziturutse hirya no hino ku Isi, ikaziga ku iterambere ry’ikoranabuhanga ryo ku rwego hejuru.

Icyiciro gikurikira cy’iyi nama kizerekana uruhare rwa Abu Dhabi mu guteza imbere inganda z’intwaro ku Isi ndetse n’akamaro ku bufatanye mu rwego mpuzamahanga no gushaka ubushobozi bwa gisirikare mu rwego rwo guhangana n’ibibazo.

Ibihugu n’ibigo bishaka kuzitabira aya mamurikabikorwa n’inama bishobora kwiyandikisha binyuze kuri https://idexuae.ae/ cyangwa https://navdex.ae/

Aya mamurikabikorwa azerekanirwamo ibikoresho bigezweho bya gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .