00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hummer zikoresha amashanyarazi zabaye iyanga, General Motors ihagarika kwakira ubusabe bw’abazishaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 10:09
Yasuwe :

Uruganda rukora imodoka rwa General Motors rwatangaje ko rugiye guhagarika kwakira ubusabe bw’abashaka imodoka zo mu bwoko bwa Hummer zikoresha amashanyarazi, kuko rugifite ibibazo mu bijyanye n’ubushobozi bwo gukora nyinshi zahaza isoko.

Amakuru dukesha CNN avuga ko hagati ya Mutarama na Kamena 2022, aribwo General Motors yashyize imbagara cyane mu gukora Hummer zikoresha amashanyarazi kuko yashyize ku isoko izigera kuri 400 ziri mu bwoko bwa ’pickup’, zikoresha amashanyarazi.

Kugeza ubu uru ruganda ruvuga rufite mu bubiko Hummer zikoresha amashanyarazi zirenga ibihumbi 90, mu gihe umubare w’izikenewe ku isoko urugenga uyu kure.

Mu itangazo General Motors yashyize hanze yavuze ko izi modoka zose ziri mu bubiko zamaze gufatwa.

Iti "Twishimiye kubona umubare w’abakeneye izi modoka za Hummer zikoresha amashanyarazi uri hejuru, ndetse kuri ubu izakozwe zose zikaba zimaze gufatwa."

Kugeza ubu uru ruganda ntiruratangaza igihe rutangira gushyirira ku isoko izi modoka rufite mu bubiko kuko ngo hari n’ibigikeneye kuzikorwaho.

General Motors itangaje ko yahagaritse kwakira ubusabe bw’abashaka Hummer zikoresha amashanyarazi nyuma y’igihe gito igiranye amasezerano n’Ikigo Hertz cyo kuyigurisha izirenze ibihumbi 175, nubwo kugeza ubu uru ruganda rutaratangaza igihe ruzarangiriza gukora izi modoka.

Uruganda General Motors rufite intego y’uko bizagera mu 2035 rwarahagaritse burundu gukora imodoka zikoresha lisansi cyangwa mazutu.

General Motors ni uruganda rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rukora imodoka z’amoko atandukanye arimo Chevrolet, GMC, Cadillac, Pontiac Hummer, Saturn na Saab.

General Motors yahagaritse kwakira ubusabe bw’abashaka Hummer zikoresha amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .