Ni izamuka riterwa n’uko ibikoresho bya Huawei bikomeje gukundwa cyane kurusha iby’uru ruganda rw’Abanyamerika rwatangijwe n’abarimo Steve Jobs.
Mu mezi atatu ashize kugeza muri Kamena 2024, Huawei yinjije miliyari 239 z’Ama-Yuan (arenga miliyari 33,6$), bingana n’inyongera ya 33,7% ugereranyije n’ibyinjijwe muri icyo gihe cy’umwaka ushize.
Iyo mibare igaragaza ko mu mezi atatu ashize, Huawei yungutse miliyari 35,5 z’Ama-Yuan (arenga miliyari 5$), icyakora iyo nyungu ikaba yaragabanyutseho 18,6% ugereranyije n’inyungu y’umwaka washize.
Ingano ya telefone zigezweho Huawei yagurishije yazamutseho 50% mu mezi atatu ashize kugeza muri Kamena 2024.
Uretse kuba Huawei ikomeje kwanikira Apple n’ibigo bindi byo mu Bushinwa nka Vivo na Xiaomi Corp byamaze kurenga iki kigo cyo muri Amerika.
Ibyo Apple igurisha mu Bushinwa byagabanyutseho 6,5% mu mezi atatu ashize kugeza muri Kamena 2024, ugereranyije n’ibyo yari yagurishije umwaka ushize.
Byitezwe ko uyu mwaka utararangira Huawei izaba yasohoye telefone yayo nshya igezweho ya Huawei Mate 70, ije kunganira Mate 60 iki kigo cyakoze umwaka ushize. Ubwiza bwayo bikizerwa ko buzayifasha gukomeza kwanikira Apple.
Uretse telefone zigezweho, Ishami rya Huawei ricuruza imodoka zitwara ndetse zikoresha n’amashanyarazi na ryo ryakomeje kunguka kuko mu ntangiriro za Nyakanga 2024 byatangajwe ko ryinjije miliyari 10 z’Ama-Yuan, umusaruro wazamutse ugereranyije n’ibyo iryo shami ryinjije mu myaka ibiri yabanje.
Uru ruganda rwari rwafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyatumye rusubira inyuma cyane ku buryo inyungu yarwo yagabanutse kugera ku kigero cya 70%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!