Huawei igiye gusezerera abakozi 600 nyuma y’ibihano bya Leta zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Kompanyi y’Abashinwa ikomeye mu by’itumanaho ya Huawei kuri uyu wa kabiri yatangaje ko abantu bagera kuri 600 bazatakaza imirimo mu ruganda rwayo ruri muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubera ibihano iki gihugu cyafatiye uru ruganda n’udushami twarwo 68.

Abakozi bazirukanwa ni abakorera Huawei mu kigo cyayo cy’ubushakashatsi cyitwa Futurewei Technologies, giherereye muri leta ya Texas nk’uko itangazo Huawei yasohoye ribivuga.

Futurewei ikoresha abantu barenga 750 nk’uko imibare y’ibarura rya Bloomberg ibigaragaza.

Iri tangazo rigira riti "Imyanzuro nkiyi ntiba yoroshye kuyifata. Abakozi b’indashyikirwa bazahabwa imperekeza zirimo imishahara yabo n’ijanisha ku nyungu.”

Ubutegetsi bwa Trump byashize Huawei kuri listi y’ibigo, ibyo muri Amerika bitemerewe kugurishaho ikoranabuhanga ryayo adahawe uruhushya na leta.

Huawei niyo yari iyoboye izindi kompanyi zose muri leta zunze ubumwe za Amerika mu gusakaza ikoranabuhanga rya murandasi inyaruka ya 5G rifatwa nk’iry’ahazaza, ariko Ubuyobozi bwa Trump bwo bukaba buri gushishikariza kompanyi zo muri iki gihugu nazo gukora iryo koranabuhanga.

Washington ishinja Huawei gukorana bya hafi na leta y’u Bushinwa ariko Huawei yo ikabihakana yivuye inyuma.

Nyuma y’ibiganiro Perezida Donald Trump yagiranye na mugenzi we w’u Bushinwa mu nama y’ibihugu 20 by’ibihangange, G20, yabereye Osaka mu Buyapani, yari yavuze ko ibihano kuri Huawei bigiye koroshywa mu gihe byagaragara ko imikorere yayo itabangamira umutekano wa Amerika.

Ikinyamakuru cya Washington Post cyanditse ko Huawei yafashije Korea ya Ruguru rwihishwa mu kubaka umuyoboro wayo w’ikoranabuhanga ry’ubucuruzi.

Iki kinyamakuru cyanagaragaje inyandiko zaturutse imbere muri Huawei ndetse n’abantu bazi iby’uwo mushinga neza, cyavuze ko uruganda rwa leta y’u Bushinwa, Panda International Information Technology rwahoze rufatanya na Huawei muri uwo mushinga mu myaka 8 ishize.

Abasesenguzi benshi bavuga ko niba byarabayeho, Huawei ikoresha ikoranabuhanga ry’Abanyamerika mu bikoresho bimwe na bimwe ikora, yaba yararenze ku mategeko agendanye no kohereza ibicuruzwa bya Amerika hanze by’umwihariko kuri Koreya ya Ruguru isanzwe itagirana ubucuruzi na bumwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza