00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hongrie yagaragaje ko NATO yashoboraga gukumira intambara y’u Burusiya na Ukraine

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 October 2024 saa 06:33
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie, Peter Szijjarto, yatangaje ko umuryango wa NATO igihugu cye kibereye umunyamuryango, washoboraga gukumira intambara y’u Burusiya na Ukraine.

U Burusiya bwatangiye kugaba ibitero muri Gashyantare 2022 nyuma y’amezi abiri NATO yanze kubahiriza ubusabe bwabwo, burimo guhagarika kwagurira ibikorwa byawo hafi y’imipaka yabwo no gukura ibikorwaremezo bya gisirikare ku mipaka yo mu 1997.

Ubwo NATO yangaga ibyifuzo by’u Burusiya, yagaragazaga ko kuyibuza kwagura ibikorwa byayo byazambura ibihugu amahirwe yo kuyiyungaho, kandi igira ihame ryo guha ikaza abanyamuryango bashya.

Nk’uko Perezida Vladimir Putin yabisobanuye, imwe mu mpamvu yatumye Ukraine igabwaho ibitero ni uko yashakaga kwinjira muri uyu muryango ufatwa nk’umwanzi w’u Burusiya, ufite umugambi wo kubuhungabanya.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru RIA Novosti cy’Abarusiya, Minisitiri Szijjarto yagaragaje ko iyo NATO yemera kugirana n’u Burusiya ibiganiro biganisha ku kubahiriza ibyifuzo byabwo, butashobora kugaba ibitero muri Ukraine.

Yagize ati “Ndibuka ibyo bihe. Ntekereza ko icyabuze ari ibiganiro bifatika. Nizera ko iyo umuntu afite ikibazo, kiganirwaho. Ariko ku bw’ibyago ntabwo ibyo biganiro byabaye. Iyo biza kubaho, ntabwo tuba turi mu bihe nk’ibyo turimo ubu.”

Minisitiri Szijjarto amaze igihe anenga uburyo ibihugu bikomeye byo muri NATO byitwara mu kibazo cy’u Burusiya na Ukraine, yifuza ko impande zombi zaganira ku buryo iyi ntambara yahagarara. Anenga kandi ibihano u Burusiya bufatirwa kuko ngo bisubiza inyuma ubukungu bw’u Burayi.

U Burusiya bugaragaza ko bwifuza kuganira na Ukraine ku guhagarika iyi ntambara, ariko ngo Ukraine na NATO nti bishaka amahoro, ahubwo bishaka ko butsindwa.

Minisitiri Peter Szijjarto yagaragagaje ko yababajwe n'ukwinangira kwa NATO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .