U Burusiya bwatangiye kugaba ibitero muri Gashyantare 2022 nyuma y’amezi abiri NATO yanze kubahiriza ubusabe bwabwo, burimo guhagarika kwagurira ibikorwa byawo hafi y’imipaka yabwo no gukura ibikorwaremezo bya gisirikare ku mipaka yo mu 1997.
Ubwo NATO yangaga ibyifuzo by’u Burusiya, yagaragazaga ko kuyibuza kwagura ibikorwa byayo byazambura ibihugu amahirwe yo kuyiyungaho, kandi igira ihame ryo guha ikaza abanyamuryango bashya.
Nk’uko Perezida Vladimir Putin yabisobanuye, imwe mu mpamvu yatumye Ukraine igabwaho ibitero ni uko yashakaga kwinjira muri uyu muryango ufatwa nk’umwanzi w’u Burusiya, ufite umugambi wo kubuhungabanya.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru RIA Novosti cy’Abarusiya, Minisitiri Szijjarto yagaragaje ko iyo NATO yemera kugirana n’u Burusiya ibiganiro biganisha ku kubahiriza ibyifuzo byabwo, butashobora kugaba ibitero muri Ukraine.
Yagize ati “Ndibuka ibyo bihe. Ntekereza ko icyabuze ari ibiganiro bifatika. Nizera ko iyo umuntu afite ikibazo, kiganirwaho. Ariko ku bw’ibyago ntabwo ibyo biganiro byabaye. Iyo biza kubaho, ntabwo tuba turi mu bihe nk’ibyo turimo ubu.”
Minisitiri Szijjarto amaze igihe anenga uburyo ibihugu bikomeye byo muri NATO byitwara mu kibazo cy’u Burusiya na Ukraine, yifuza ko impande zombi zaganira ku buryo iyi ntambara yahagarara. Anenga kandi ibihano u Burusiya bufatirwa kuko ngo bisubiza inyuma ubukungu bw’u Burayi.
U Burusiya bugaragaza ko bwifuza kuganira na Ukraine ku guhagarika iyi ntambara, ariko ngo Ukraine na NATO nti bishaka amahoro, ahubwo bishaka ko butsindwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!