00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Honda na Nissan mu biganiro byo kwihuza

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 18 December 2024 saa 10:40
Yasuwe :

Sosiyete z’imodoka zo mu Buyapani, Honda na Nissan, ziri kuganira ku ngingo yo kwihuza mu rwego rwo kubaka ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’imodoka zikoresha amashanyarazi [EV].

Izi sosiyete zombi zabanje kwemera gukorana ku bijyanye no gukora imodoka zikoresha amashanyarazi muri Werurwe uyu mwaka, muri Kanama iyi gahunda ifata umurego aho bemeranyije gufatanya mu by’ikoranabuhanga harimo n’ibijyanye no gukora amabateri bafatanyije na Mitsubishi Motors.

N’ubwo ibyo biganiro byabaye, nta sosiyete n’imwe irabyemeza ku mugaragaro. Ibitangazamakuru byo mu Buyapani nka Nikkei na TBS byo bigaragaza ko iby’uku guhuza imbaraga bishobora kuzatangazwa mu cyumweru gitaha.

Ni cyemezo gishaka gufatwa mu gihe inganda z’imodoka ku Isi zihanganye n’umuvuduko w’abakora imodoka zikoresha amashanyarazi mu Bushinwa, aho kuri ubu bihariye hafi 70% by’imodoka zose zigurishwa ku Isi yose muri uru rwego.

Abasesenguzi bagaragaje ko ukwihuza kw’izi sosiyete zombi gushobora kugongwa n’ibibazo bitandukanye birimo ibishingiye kuri politiki, impungenge ku igabanyuka ry’abakozi ndetse hakazamo n’ingingo y’ubufatanye busanzwe hagati ya Nissan na Renault nayo igomba guhabwa umurongo mu gihe ibyufuzwa byaba byemejwe.

Nyuma y’uko aya makuru atangiye gutangazwa mu bitangazamakuru binyuranye, agaciro k’imigabane ya Nissan ku isoko ry’imari kazamutseho 20%, mu gihe ak’iya Honda kagabanutseho 2% bivugwa ko bishobora kuba byaratewe n’impungenge z’abashoramari ku hazaza hayo.

Bivugwa ko mu cyumweru gitaha ari bwo Sosiyete z’imodoka zo mu Buyapani, Honda na Nissan, zizatangaza ko zihuje ku mugaragaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .