Ibi Hillary Clinton yabigarutseho ku wa Mbere tariki 19 Kanama 2024 ubwo yari mu ihuriro ry’abo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates riri kubera muri Chicago.
Hillary Clinton yagaragarije abari muri iri huriro ko yagerageje kwandika amateka mu 2016 ubwo yabaga umugore wa mbere ugiriwe icyizere n’iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu, nubwo byaje kurangira atsinzwe na Donald Trump.
Yavuze ko kubera uru rugendo atasoje neza, igihe kigeze ngo ahe uyu mukoro Kamala Harris kuri ubu uhagarariye ishyaka ry’Aba-Démocrates mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Ati “Hamwe twese navuga ko twagerageje guharura inzira, ku rundi ruhande ndabona Kamala Harris azamura akaboko arahirira kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Kamala Harris yinjiye mu rugendo rwo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko Perezida Joe Biden avuze ko ataziyamamaza. Ni umwanzuro yafashe nyuma yo gushyirwaho igitutu kubera imbaraga nke yagaragaje mu kiganiro mpaka cyamuhuje na Donald Trump.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ateganyijwe mu Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!