00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hidalgo yemejwe nk’Umukandida ku mwanya wa Perezida w’u Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, yemejwe nk’umukandida w’Ishyaka PS, mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa azaba muri Mata 2022.

Hidalgo azaba ahanganye na Emmanuel Macron uri gushaka manda ya kabiri kuri uyu mwanya.

Uyu mugore w’imyaka 62 hari hashize amezi make atangaje ko aziyamamariza kuyobora u Bufaransa, afite intego zo kwita ku bidukikije n’ibibazo rusange bibangamiye Abafaransa muri iki gihe.

Mu ishyaka rye, yatorewe uyu mwanya nyuma yo kugira amajwi 72% mu matora yaraye abaye. Yahigitse abandi bashakaga uyu mwanya barimo Stephane Le Foll wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi mu Bufaransa.

Hidalgo yemejwe nk’Umukandida ku mwanya wa Perezida w’u Bufaransa uzaba ahagarariye ishyaka PS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .