Ingabo za Israel zagabye igitero simusiga cyasenye ahantu harenga 100 umutwe wa Hezbollah ukoresha urasa ibisasu, cyane cyane ibijya muri Israel. Iki ni kimwe mu bitero karundura uyu mutwe ugabweho kandi byagutse cyane, kuva intambara hagati ya Israel na Hamas yatangira guca ibintu.
Iki gitero cyaje kiyongera ku kindi Israel yagabye ku byombo by’abarwanyi ba Hezbollah, cyasize cyishe abarenga 37 nyuma y’uko ibyo byombo bibaturikanye, mu gitero Hezbollah yashinje Israel.
Ibi byose ni ibitero bikomeye, byatumye Umuyobozi mukuru wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, atangaza ko bagiye kwihorera, nubwo yanze gutangaza uburyo bizakorwa, amasaha n’aho bizabera.
Uyu mutwe kandi nawo ukomeje kugaba ibitero muri Israel, amakuru akavuga ko uherutse kwica abasirikare babiri b’icyo gihugu.
Magingo aya, haribazwa niba Hezbollah yiteguye kwinjira mu ntambara mu gihe ibikoresho byayo by’itumanaho bidakora, kandi ikaba inaherutse gutakaza benshi mu barwanyi bakuru bayo, bishwe n’iturika ry’ibyombo bya Israel abandi bagakomereka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!