00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hezbollah yatangaje ko yiteguye intambara yeruye na Israel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 September 2024 saa 02:06
Yasuwe :

Umuyobozi wungirije w’umutwe wa Hezbollah, Sheikh Naim Qassem, yatangaje ko nubwo baherutse gutakaza abayobozi benshi barimo na Hassan Nasrallah, Umuyobozi mukuru w’uwo mutwe, ariko biteguye guhangana na Israel mu ntambara yeruye kandi bakaba bizeye kuyitwaramo neza.

Sheikh Naim Qassem yavuze ko abarwanyi b’umutwe we biteguye, asobanura ko nta cyuho bafite mu bijyanye n’imiyoborere kandi ko umuyobozi mukuru uzasimbura Nasrallah azajyaho mu minsi ya vuba, bityo ibikorwa by’uyu mutwe bigakomeza nta nkomyi.

Yavuze ko mu gihe Israel yakohereza abasirikare mu Majyapfo ya Liban bagamije kurimbura uwo mutwe, abarwanyi bawo biteguye neza kurwana, ati "Ntabwo Israel yigeze ishwanyaguza ubushobozi bwose bwa Hezbollah."

Uyu mutwe ubarirwa abarwanyi barenga ibihumbi 150, ukagira intwaro zirimo ibisasu na misile birenga ibihumbi 100. Sheikh Naim Qassem yavuze ko ibyabaye byabasigiye amasomo akomeye, ariko ashimangira ko bitabaciye intege.

Amakuru aturuka muri Iran avuga ko icyo gihugu kitifuza kurwana na Israel mu buryo bwuzuye, ahubwo kigashaka ko Hezbollah ari yo yinjira muri urwo rugamba, umutwe nawo wamaze gutangaza ko witeguye.

Mu myaka irenga 40 uwo mutwe umaze, ni ubwa mbere wahura n’ibitero simusiga byahitanye abarwanyi bawo barimo n’abakomeye, ari nayo mpamvu benshi bemeza ko Israel izakoresha aya mahirwe mu kwinjira mu ntambara yeruye n’uyu mutwe kuko wamaze gucika intege, nubwo Sheikh Naim Qassem abihakana.

Umuyobozi wungirije wa Hezbollah, Sheikh Naim Qassem yatangaje ko uwo mutwe witeguye intambara yeruye na Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .