Kuva icyo gihe impande zombi zakomeje kurasana, icyakora mu minsi 10 ishize ibintu byahinduye isura, cyane cyane nyuma y’uko Israel igabye igitero ku byombo bya Hezbollah, mu bitero byahitanye abarenga 37, abandi barenga 2,800 barakomereka.
Ibyo bitero byakurikiwe n’ibindi bitero bikomeye byarashwe ku birindiro bya Hezbollah, cyane cyane mu Majyepfo ya Liban. Kuri uyu wa Mbere, ibi bitero byarushijeho gukaza umurego, dore ko Israel yarashe inyubako nyinshi mu duce dutandukanye turi hafi n’umupaka ihana na Liban, ivuga ko ari ibirindiro bya Hezbollah.
Ingabo z’iki gihugu zasabye abarenga ibihumbi 80 batuye mu Majyepfo ya Liban guhunga, bituma abarenga ibihumbi bafata inzira ibaganisha mu Majyaruguru, cyane cyane mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Beirut. Ibi byabaye nyuma y’uko Hezbollah isabye abaturage kuguma mu ngo zabo ariko bakayinangira.
Ibitero Israel yagabye kuri Hezbollah nibyo bya mbere bikomeye icyo gihugu kigabye kuva impande zombi zakwinjira mu ntambara karundura yarwanywe mu 2008.
Hezbollah nayo yarashe muri Israel, gusa mu bisasu birenga 100 byarashwe, byinshi byafashwe n’ubwirinzi bwa Israel bitabashije kugwa hasi. Hagati aho, Minisiteri y’Ubuzima muri Liban yemeza ko abarenga 182 bamaze kugwa mu bitero bya Israel, abandi barenga 727 bagakomereka.
Amakuru avuga ko Israel iri gutegura ibindi bitero mu Majyepfo ya Liban, mu gikorwa ivuga ko kigamije guca intege Hezbollah, umutwe ishinja umugambi wo kuyitera wari urimo gutegura.
Benshi mu bakurikirana iby’iki kibazo bavuga ko Hezbollah iri kwanga kwinjira mu ntambara yeruye na Israel cyane cyane nyuma yo gutakaza abarwanyi bayo bakuru, benshi baguye mu bitero byagabwe ku byombo byabo, abandi bagakomereka bikomeye ku buryo nta musanzu batanga muri iyi ntambara.
Uyu mutwe kandi wugarijwe n’uburyo Israel yabashije kwinjira mu makuru y’ubutasi yayo, ari nayo yavuyemo ibitero simusiga uri kugabwaho. Ayo makuru yafashwe ubwo Israel yari yaramaze kumviriza ibiganiro by’abarwanyi b’uwo mutwe bitewe n’ibikoresho byari byashyizwe muri ibyo byombo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!