Amakuru avuga ko iki gitero cyagabwe mu masaha y’igitondo, bituma benshi mu baturage baramukira ku mpuruza ibasaba guhungira ahabugenewe mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’iki gitero.
Israel yavuze ko ibisasu byinshi byarashwe byafashwe, icyakora yongeraho ko hari n’ibyabashije kugera ku butaka ariko ku bw’amahirwe, byinshi byaguye ahantu hatari abantu, bituma ingaruka zabyo bitaba mbi cyane.
Iki gitero cyafashwe nk’ikimenyetso cyerekana uburyo Hezbollah ikomeje kwihagararaho, nubwo Israel iherutse kuvuga ko yangije hejuru ya 80% by’ububiko bwayo bw’ibisasu ikoresha irasa muri Israel.
Hezbollah kandi iherutse gutanga integuza mu majyaruguru ya Israel, ivuga ko ari agace k’imirwano isaba abaturage bake bahasigaye guhunga bakahava. Abarenga ibihumbi 60 n’ubundi basanzwe barahunze aka gace.
Umutwe wa Hezbollah kandi uherutse kurasa ibindi bisasu mu Majyaruguru ya Israel byahitanye abagera kuri barindwi, bituma Israel ivuga ko igomba kubahorera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!