Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo ibikoresho by’itumanaho birimo ibyombo na radiyo za gisirikare uyu mutwe wa Hezbollah ukoresha, byatangiye guturika ku mpamvu zitavugwaho rumwe.
Ni ibitero bimaze kugwamo abantu 37 mu gihe abandi 2930 bakomeretse.
Hezbollah na Leta ya Liban byatangaje ko ibi bitero byagizwemo uruhare na Israel. Bivugwa ko mu gihe ibi bikoresho byatumizwaga ku isoko, byaba byarongewemo ibindi bintu biturika, gusa ntibiramenyekana uko byakozwe n’uwaba yarabikoze.
Hassan Nasrallah yavuze ko “ubu bwicanyi buri gukorwa na Israel ari ukurenga umurongo utukura.”
Kubera iki gikorwa kandi Leta ya Liban yatangaje ko yinjiye mu bihe by’intambara.
Hezbollah imaze igihe ishyamiranye na Israel bitewe n’uko uyu mutwe ushyigikiye Hamas mu ntambara irimo n’iki gihugu mu gace ka Gaza. Ni imitwe yombi ishyigikiwe kandi na Leta ya Iran isanzwe idacana uwaka na Israel.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!