00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hejuru ya 60% y’ubutaka bw’u Burayi bwibasiwe n’amapfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2022 saa 03:11
Yasuwe :

Ubutaka bw’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’ubw’u Bwongereza bungana na 63%, bwugarijwe n’amapfa.

Iyi mibare yatangajwe n’ikigo cy’u Burayi kigenzura ibijyanye n’amapfa, kuri uyu wa Gatatu cyerekanye ko ubu butaka bwose bungana n’ubuso bw’u Buhinde ndetse bukaba buruta ubuso bwa leta eshatu nini muri Amerika ari zo Alaska, Texas na California ziri hamwe.

Nk’uko bigaragara, mu minsi 10 ya mbere ya Nyakanga ibice byibasiwe n’amapfa byari 46%. U Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, Espagne, u Butaliyani, Hungary na Romania.

Ni ikibazo gikomeye cyane kuko biteganyijwe ko hari ibigo bitunganya amazi bishobora kuzahagarika imikoranire yo kuyatanga kuri miliyoni z’abakiriya.

Ikibazo cy’amapfa gisanze isi yose ihanganye n’ikibazo cy’ibiribwa kubera intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Imwe mu migezi yatangiye gukama kubera amapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .