Havumbuwe uburyo bwo gupima coronavirus bwihuse hifashishijwe amacandwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kanama 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Yale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavumbuye uburyo bwihuse bwo gupima coronavirus hifashishijwe amacandwe.

Ni inkuru nziza ku guhangana n’icyo cyorezo kuko abashakashatsi bavuga ko ubwo buryo budahenze ugereranyije n’ubusanzwe.

Kuwa Gatandatu ushize, ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa muri Amerika cyatanze uruhushya rw’agateganyo rwemerera iyo Kaminuza gutangira gukoresha ubwo buryo bwo gupima.

Umuyobozi ushinzwe ibyo gupima coronavirus muri Amerika, Brett Giroir yavuze ko ubwo buryo bushya bwo gupima buzwi nka SalivaDirect buzatanga umusaruro ufatika.

Yagize ati “SalivaDirect ni uburyo bwihuse bwo kumenya abarwayi ba Coronavirus, bukaba agashya kaje guhindura ibintu ku buryo bizagabanya ikiguzi cyagendaga mu gupima.”

CNN yatangaje ko ubwo buryo bushya bwo gupima coronavirus hifashishijwe amacandwe budasaba ibikoresho bihambaye nk’uko byagendaga kuri ubu.

Nathan Grubaugh, umwarimu muri Kaminuza ya Yale yavuze ko bagerageje gushaka uburyo gupima coronavirus bihenduka, ku buryo bakoresheje ubwo buryo bw’amacandwe nibura hakoreshwa amadolari icumi.

Yakomeje agira ati “Uburyo buhendutse nka SalivaDirect buramutse bukoreshejwe hirya no hino mu gihugu, dushobora guhangana n’iki cyorezo kikarangira na mbere y’uko urukingo ruboneka.”

Aba bashakashatsi bavuze ko ubwo buryo bushya bwo gupima butanga igisubizo mu gihe kitarenze amasaha atatu, kandi icyizere cy’ibisubizo ubwo buryo butanga ngo kingana n’icyizere cy’ibisubizo bituruka mu gupima coronavirus bakoresheje utuntu bacengeza mu mazuru.

Bavuze ko mu minsi mike, ubwo buryo bwa SalivaDirect buraba buboneka ahantu hatandukanye.

Uburyo bushya bwa SalivaDirect bwitezweho kugabanya ikiguzi cyo gupima Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .